Kevin Kade bitunguranye yasezeye muri MTN Iwacu Muzika Festival

Umuhanzi Kevin Kade ntabwo azakora ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival2026 kubera ikibazo cy’uburwayi butunguranye. Ibi byatangajwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Yeebaa Music bumureberera inyungu binyuze mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Kamena 2026.

Iyi nkuru yababaje abakunzi b’umuziki benshi kuko ari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya uyu muhanzi asezera mu bitaramo bya Iwacu Muzika ku munota wa nyuma.

Kevin Kade ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ubu burwayi butunguranye bwamufatiye. Itangazo ry’abajyanama be rimenyesha ko ubu ari kwitabwaho n’abaganga kandi ko yafashe icyemezo cyo kubahiriza inama zabo kugira ngo abanze akire neza.

Umusore Kevin Kade abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange kumusabira no kumwifuriza gukira vuba ngo agaruke mu buzima busanzwe.

Mu mwaka wa 2025 nabwo Kevin Kade yari yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco. Icyakora yaje gusezera bitewe n’urugendo rutunganye yagize muri Amerika aho yari agiye kuririmba mu birori bya Rwanda Convention USA.

Kuri iyi nshuro ya 7 y’ibi bitaramo, yari yijeje abantu ko yize ku makosa y’ubushize kandi ko azazana udushya twinshi. Birangiye nabwo uburwayi bwamubereye inzitizi habura iminsi itanu gusa ngo iserukiramuco ritangire .

Ibi bitaramo bishyigikiwe na MTN Rwanda biteganyijwe gutangira ku wa 20 Kamena bikazasozwa ku wa 1 Kanama 2026. Bizazenguruka imijyi n’uturere 7 tw’igihugu aritwo: Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Abahanzi 6 basigaye mu rugendo ruzazenguruka igihugu harimo Chriss Eazy, Bushali, Marina Deborah, Kenny Sol, Davis D, na Ross Kana. Kuri aba hazajya hiyongeraho n’abahanzi bakomeye batwaye Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) nka Bruce Melodie, Riderman, Knowless, Tom Close, Platin(Dream Boys) na Urban Boys bazagenda baririmba mu mijyi itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *