Ecosse isize Bresil na Maroc, ifata umwanya wa Mbere mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu ya Bresil n’iya Maroc zatangiye urugendo urugendo rwazo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 zinganyije igitego 1-1 mu mukino ufungura uwayo mu Itsinda C. Uyu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi wabereye kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba wararanzwe n’ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru ku mpande zombi muryo uyu munsi wo ku wa Gatandatu wagenze.

Maroc ni yo yafashe iya mbere ifungura izamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Ismael Saibari ku mupira mwiza yateye hejuru y’umunyezamu Alisson Becker. Bresil ntiyacitse intege kuko nyuma y’iminota icumi gusa, ku munota wa 32, umukinnyi wayo ngendarwaho Vinicius Junior yishyuye iki gitego cyiza yatsinze agoronzoye umupira mu rucundura nyuma yo gucenga ba myugariro ba Maroc .

Mu gihe amakipe yombi akomeye mu mupira w’amaguru yagabanyaga amanota, ikipe y’igihugu ya Ecosse yo yahise itangira neza irushanwa itsinda Haiti igitego 1-0. Iki gitego cy’instinzi cyatsinzwe na Kapiteni John McGinn ku munota wa 28 w’umukino wari ubereye ijisho biba bitumye bafata umwanya wa mbere.

Iyi nstinzi ifite amateka akomeye cyane kuri Ecosse kuko ari cyo gitego cya mbere binjije mu Gikombe cy’Isi kuva mu mwaka wa 1998, ndetse ikaba n’instinzi ya mbere begukanye muri iri rushanwa kuva mu mwaka wa 1990.

Imikino y’iri tsinda irakomeza ku wa Gatanu utaha aho amakipe azaba arebana mu maso kugira ngo hamenyekane azakomeza mu cyiciro gikurikira cy’amakipe 32.

Ikipe ya Bresil izacakirana na Hait i Philadelphia mu mukino ushobora guha amahirwe buri gihugu yo kwisama, naho Maroc itozwa na Mohamed Wahbi ihure n’Ukuyobora itsinda ari yo Ecosse mu mukino ukomeye uzabera i Foxborough.

Abatoza b’amakipe yombi nka Carlo Ancelotti utoza Bresil bavuze ko nubwo batangiye badatsinda bitabaca intege kuko urugendo rukiri rurerure kandi irushanwa rigitangira amakipe yose aba afite ubwoba n’igihunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *