Peter Okeye yihanangirije abafana Bamugereranya n’Impanga Ye

Umuhanzi w’icyamamare muri Nogeria, Peter Okeye wamamaye nka Mr P, yihanangirije abafana bakomeje kumugereranya n’impanga ye Paul Okoye(Rudeboy) nyuma y’uko biboneka ko itandukaniro ryabo ryamaje gufata indi ntera idasubirwaho. Uyu muhanzi yagaragaje ko atajya yishimira imyitwarire y’abantu bakomeza kumutandukanya n’indangagaciro ze bwite nk’umuhanzi wigenga, cyane cyane nyuma y’uko itsinda rya P-Square ryongeye gusenyuka.

Peter Okoye yashimangiye ko umwanzuro wo gutandukana n’impanga ye waturutse ku bibazo by’imbere mu muryango birimo ikizere gicye n’amakimbirane ashingiye ku micungire y’umtungo. Yavuze ko abafana bakwiye kwemera ko P-Sqare yamaze gusenyuka burundu aho gukomeza kubagereranya.

Kuri we , umutuzo we n’amahoro biza imbere y’isano y’amaraso afitanye n’abavandimwe be. Kugira ngo yerekane ko ibye na Paul byarangiye, Peter aherutse gufata umwanzuro ukomeye wo guhindura itariki ye y’amavuko. Yatangaje ko atazongera kwizihiza isabukuru ku wa 18 Ugushyingo nk’uko byari bisanzwe ku mpanga zombi, ahubwo yayimuriye ku wa 30 Ugushyingo.

Ibi bibazo byafashe indi Ntera ubwo hadukaga amakimbirane ashingiye ku mafaranga y’uburenganzira bw’indirimbo zabo. Peter yagejeje ikirego mu kigo cyo muri Nigeria gishinzwe kurwanya ibyaha by’ubukurambere(EFCC), ashinja mukuru wabo Jude OKoye kunyereza umutungo wabo. Ibi byarakaje cyane Paul Okoye, ahitamo 8858586868686

Abafana bamwe bagiye bashinja Peter Okoyeko nta mpano y’umuziki afite uretse kubyina gusa, bakabigereranya na Paul bavuga ko ari we wenyine mu muryango wize umuziki mu buryo bwemewe n’amategeko. Yabigaragaje acuranga ibicurangisho bitandukanye mu bitaramo ngo anyimoze abamusebya.

Kuri ubu, buri muhanzi yishoye mu bikorwa bye bwite by’umuziki ku giti cye. Peter Okoye amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yise “I Can’t Look Away” mu rwego rwo kwerekana ko umuziki we ugikomeje.

Iritandukanya rya P-Square rishingiye ku mateka y’amakimbirane yatangiye kuva mu mwaka wa 2021. Nubwo bigeze kwiyunga mu mwaka wa 2021 bakizihiza isabukuru y’imyaka 40, uwo mwanzuro ntiwabyaye umusaruro urambye. Kuri ubu Peter Okoye arasaba abafana bose kubaha amahitamo ye n’ubuzima bwe nka Mr P.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *