Ibirori by’agatangaza Byafunguye Igikombe cy’Isi cy’Amateka i Mexico

Ibirori byasize amateka mu gufungura Igikombe cy’Isi cya 2026 byabereye kuri Estadio Azteca i Mexico City. Abafana ibihumbi bari buzuye sitade berekanye ibyishimo bavanze n’igishyika cyo kwakira iri rushanwa rikomeye ryongeye kugaruka iwabo nyuma y’imyaka mirongo ine.

Umuhango wogejwe n’abanyamuziki b’ibyamamare ku Isi barimo umuhanzi Shakira, J Balvin wo muri Colombia, Burna Boy wa Nigeria, ndetse na Danny Ocean wo muri Venezuela. Umuhanzi Fher Olvera wo muri Mexico na we yazamuye ibyishimo by’abafana ubwo yaririmbaga indirimbo ikundwa cyane cyane yitwa Oye Mi Amour.

Hagaragaye imbyino z’agatangaza zerekana urunyurane n’umurage w’umuco gakondo higanjemo n’imyambaro y’amabara anyuranye kandi agezweho. Amabendera n’ibishashi by’ibyishimo byatwitswe mu birori, mu gihe rwagati mu kibuga hari hateretse ishusho nini cyane y’igikombe cy’Isi cy’Izahabu.

Ikirere cyuzuye indege za kajugujugu z’igisirikare cya Mexico zatambutse hejuru ya Stade zitwaye ibendera ry’igihugu mu rwego rwo guha icyubahiro ibi birori. Umuhanzi ukomeye Andrea Bocelli wo mu Butaliyani na Ejae na bo bafatanyije gushyira uburyohe mu majwi asusurutsa abantu.

Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo na we yari ahari aho yaririmbye indirimbo y’igihugu cye mbere y’uko amakipe yombi atangira gukina. Umukino ufungura uyu muhango ukaba warangiye ikipe y’igihugu ya Mexico itsinze Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa.

Mbere y’uko umukino ufungura neza, hanze ya sitade habonetse imyigaragambyo y’abantu bavugako ababo babuze mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge, bifuza ko impamvu yabo yumvikana ku rwego rw’Isi muri iki gikombe cy’isi. Ibyo ariko ntibyakomye mu nkokora ibirori byo kwibuka ibihangange byabayeho muri ruhago ari bo Pele na Maradona.

Icyamamare mu muziki Shakira arimo kuririmba ndetse anabyina mu gutangiza ibirori by’igikombe cy’Isi i Mexico

Ababyinnyi bambaye imyenda gakondo y’amabara menshi barimo kubyina mu muhango wo gufungura iri rushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *