Mexique yatangiranye intsinzi mu Gikombe cy’Isi cya 2026, Julián Quiñones yandika amateka.

Ikipe y’Igihugu ya Mexique yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo mu mukino wo gufungura iri rushanwa wabereye muri Stade Azteca imbere y’imbaga y’abafana bari bayishyigikiye. Uyu mukino wari waranzwe n’ibirori bikomeye mbere y’uko utangira, aho umuhanzikazi Tyla yaririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cya Afurika y’Epfo mu gihe ibyamamare birimo Shakira na Burna Boy na byo byasusurukije abafana mu muhango wo gutangiza Igikombe cy’Isi.

Intwari y’umukino yabaye Julián Quiñones wafunguye amazamu ku munota wa cyenda gusa, ahita aba umukinnyi utsinze igitego cya mbere cy’Igikombe cy’Isi cya 2026. Iki gitego cyaturutse ku ikosa rikomeye ry’ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo, aho Quiñones yanyuze umupira hagati y’amaguru y’umunyezamu Ronwen Williams, ibintu byahise bisiga abafana ba Mexique mu byishimo bidasanzwe. Uyu rutahizamu usanzwe ukinira Al-Qadsiah yo muri Arabie Saoudite kandi wari umaze gutsinda ibitego 33 muri shampiyona y’icyo gihugu, yongeye kwerekana impamvu afatwa nk’umwe mu ba rutahizamu bahagaze neza muri iki gihe.

Mu dushya twaranze uyu mukino harimo kuba Afurika y’Epfo yarakinnye igice kinini cy’umukino ifite umukinnyi umwe muke nyuma y’ikarita itukura yahawe Sithole mu gice cya kabiri, ibintu byagoye cyane iyi kipe gushaka uko yagaruka mu mukino. Nanone uyu mukino wabaye uwa gatatu mu mateka Igikombe cy’Isi gifunguriwe muri Stade Azteca nyuma ya 1970 na 1986, bituma uyu munsi uba uw’amateka ku bafana ba ruhago ku Isi yose. Intsinzi ya Mexique yahise iyishyira mu mwanya mwiza wo gutangira gushaka itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe Afurika y’Epfo igomba gushaka amanota mu mikino yayo iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *