Umuhanzikazi Sheebah Karungi yahishuye ko amaze ibyumweru bitatu mu buhinde aho yari yaragiye kwivuza no kubagwa indwara y’umutima. Nyuma yo kubagwa neza n’abaganga, uyu muhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda no mu karere yagarutse murugo.
Abwira abafana be ko ashimira lmana yamubaye hafi muri urwo rugendo rutoroshye rwaranzwe n’ibihe bikomeye by’ubuzima.Iyi nkuru ije ishimangira amakuru yari amaze iminsi ivugwa ku buzima bwe, dore ko muri Mata 2026 yari yatangaje ko ahagaritse ibitaramo bye byose kubera umunaniro ukabije ndetse n’izindi ndwara zitandukanye.
Sheebah yavuze ko yacyekaga ko ari umunaniro usanzwe byaje guhinduka urugendo rurerure rwasabaga kubagwa umutima, ariko akaba ashimira buri wese wamusabiye umugisha, abamutelefonnye, abamwandikiye, ndetse n’abamubaye hafi umunsi ku munsi kugeza akize.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram ya Sheebah Karungi ndetse na Facebook, uyu muhanzikazi yagaragaje urukundo rwashenguye umutima we ashimira by’umwihariko abagize umuryango we inshuti ze z’akadasohoka bitanze bakajyana na we mu Buhinde.

Yavuze ko umwana we yamubereye imbaraga zikomeye zamufashaga gukomeza kurwana ku buzima bwe kugeza bavuye mu bitaro. kuri ubu , uyu muhanzikazi yagarutse mu gihugu cye cya Uganda aho ari gukomeza kuruhuka neza ngo asubirane imbaraga.



