
Mu gihe hasigaye amezi make ngo hatangire Igikombe cy’Isi cya 2026, Umwongereza witwa Gus Hully yatangiye urugendo rudasanzwe rwamaze igihe kirenga umwaka, aho yashakishije byeri cyangwa ibindi binyobwa bisimbura byeri bituruka muri buri gihugu kizitabira iri rushanwa rikomeye.
Uyu mukunzi w’umupira w’amaguru yavuze ko intego ye ari ukugira uburyo bwihariye bwo gukurikira irushanwa.
Yateguye ko buri gihe igihugu kizajya gisezererwa mu marushanwa, azajya afungura ikinyobwa kigihagarariye akakinywa nk’uburyo bwo kugiha icyubahiro no kugisozera mu marushanwa.
Gus Hully yavuze ko kubona ibinyobwa bimwe na bimwe bitari byoroshye, kuko hari ibihugu bifite amategeko akomeye cyangwa bitohereza ibicuruzwa byabyo mu buryo bworoshye ku masoko mpuzamahanga.
Icyakora, nyuma y’igihe kinini cy’ubushakashatsi no kubitumiza mu bihugu bitandukanye, yashoboye gukusanya ibinyobwa bihagarariye ibihugu byose byamaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu byatangaje benshi harimo kuba yarashoboye kubona ibinyobwa bihagarariye Qatar na Saudi Arabia, ibihugu bizwiho kugira amategeko akakaye agenga ikoreshwa n’icuruzwa ry’inzoga.
Kuri ibyo bihugu, Hully yavuze ko yifashishije ibinyobwa bisimbura byeri cyangwa ibindi binyobwa bizwi cyane muri ibyo bice.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimye iki gitekerezo, bavuga ko ari uburyo bushya kandi bushimishije bwo gukurikirana Igikombe cy’Isi.
Hari n’abavuze ko bishobora gutuma abantu barushaho kumenya umuco n’ibinyobwa byihariye biranga ibihugu bitandukanye byo ku isi.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kikazaba ari cyo cya mbere kizitabirwa n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe.
Iki gitekerezo cya Gus Hully gikomeje kuvugisha benshi, bamwe bakakibona nk’uburyo bwo kwidagadura no kongera uburyohe mu gukurikirana iri rushanwa rikurikirwa n’amamiliyoni y’abafana ku isi yose.
Ese wowe, ni iki gihugu wakwifuza gushyigikira mu Gikombe cy’Isi cya 2026?⚽
#FIFA_WORLD_CUP

