Umunyarwandakazi Eliane Umuhire yatoranyijwe mu bagi

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire yinjiye mu banyamuryango bashya 640 ba European Film Academy, icyerekezo cyishema cyerekana ko ubwiza n’ubuhanga bwa sinema nyrwanda bukomeje kurenga imbibi z’umugabane wacu. Uyu mukinnyi w’amafilime w’izina rishingiye ku buhanga, yari mu rukurikirane rw’abanyamwuga bakiriwe muri uyu muryango ukomeye cyane mu Burayi.

Iyi nkuru nziza yamenyekanye muri Kamena 2026, yakiriwe n’abakunzi ba sinema mu Rwanda n’ikimenyetso cy’ishema n’intambwe nshya mu mwuga we. Kwinjira muri iri huriro ntabwo ari ibya buri wese kuko bisaba kuba ufite ibikorwa bifatika kandi byamenyekanye cyane ku rwego rw’isi yose.

Iri huriro rya sinema muri Erope(European Film Academy) isaba ko umukinnyi cyangwa umuyobozi agomba kuba yaragize uruhare rugaragara nibura muri filime eshatu ndende zerekanwe mu maserukiramuco. Eliane Umuhire rero yari yujuje neza ibisabwa hashingiwe kuri filime zikomeye yakinnyemo nka Birds Are Singing in Kigali, Augure,Trees of Peace na Quiet Place.

Muri uyu mwaka wa 2026, iri huriro rirangwa n’icyubahiro cyamuritse urutonde rw’abanyamuryango bashya 640 baturuka mu bihugu 50 binyuranye hirya no hino ku isi. Ibi byatumye umubare w’abanyamwuga bagize umuryango bose hamwe ugera kubanyamuryango 5,700 bakora uyu mwuga mu buryo bwa kinyamwuga .

Kuri Eliane Umuhire, kugaragara kuri uru rutonde ni ishimwe rikomeye ndetse no guha icyubahiro impano ye ikomeje guhesha ishema u Rwanda.Iri huriro ryagutse rifite icyicaro i Berlin mu Budage, rifungura amarembo mashya ku bakora sinema mu bujyanye n’iterambere n’imikoranire ya hafi.

Iri ni ishema rikomeye ku gihugu n’icyitegererezo cyiza ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga wa sinema uremye.Uru rugendo rushya rwa Eliane Umuhire ruje rukurikira ibindi bikorwa by’indashyikirwa amaze imyaka myinshi yerekana mu maserukiramuco anyuranye ku isi.

Abakunzi ba sinema mu Rwanda no mu mahanga bakomeje kumwubaha ndetse kwinjira kwe muri iri huriro, kubonwa nko kuzamura ibendera. Ni inkuru iryoheye amatwi yerekana ko impano z’abanyarwanda zifite ubushobozi bwo gufata imyanya y’imbere mu nzego z’icyubahiro ku rwego rw’isi yose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *