Ikipe y’Igihugu ya Portugal yakomeje gutanga icyizere mbere y’itangira ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye muri Stade Dr. Magalhães Pessoa i Leiria. Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, aho Portugal yashakaga gusoza imyiteguro yayo neza mbere yo kwinjira muri iri rushanwa rikomeye rizabera muri Amerika, Canada na Mexique.
Pedro Neto ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23 nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Diogo Dalot, ariko ibyishimo by’Abanya-Portugal ntibyatinze kuko Akor Adams yahise yishyura ku munota wa 37, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1. Mu gice cya kabiri, umutoza Roberto Martinez yakoze impinduka zitandukanye zafashije ikipe ye kongera imbaraga, mbere y’uko Francisco Conceição atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 75, ahesha Portugal gusoza neza imikino yayo yo kwitegura Igikombe cy’Isi.
Nubwo Portugal yegukanye intsinzi, umukino ntiwahiriye Cristiano Ronaldo wari utegerejweho byinshi n’abafana. Kapiteni wa Portugal yabonye uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego ariko ananirwa kububyaza umusaruro, ibintu byatumye asimburwa hagati mu gice cya kabiri adatsinze. Uyu mukino wongeye kuzamura impaka ku mimerere ya Ronaldo mbere y’Igikombe cy’Isi cya gatandatu agiye kwitabira, nubwo abakunzi ba Portugal bakomeje kwizera ko ubunararibonye bwe buzagira uruhare rukomeye muri uru rugendo rwabo rwo gushaka igikombe cy’Isi.

