Indirimbo 10 za Bruce Melodie na The Ben z’amahitamo y’abafana

Ibitaramo by’amateka bya The Ben na Bruce Melodie mu Ntara z’u Rwanda n’icyizere cyinshi mj bafana ba muzika. Nyuma y’uko aba bahanzi bombi bafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe imbaraga binyuze mu bitaramo biteguye mu bice bitandukanye by’igihugu, urutonde rw’indirimbo 10 z’amahitamo y’abafana nirwo rwitezweho gushyushya imitima y’abaturage bo mu Ntara.

Izi ndirimbo zatoranyijwe hashingiwe ku kuntu zikunzwe haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu tubari n’ibirori bitandukanye. Mu ndirimbo z’umuhanzi The Ben zitezweho gushyushya imitima y’abantu harimo “Indabo zange“iherutse kuvugisha abatari bake,” Fine Girl” ndetse na “Why“yafatanyije na Diamond Platnumz.

Izi ndirimbo zizwiho gukora ku marangamutima y’abakundana, ndetse abafana bo mu Ntara zitandukanye by’umwihariko urubyiruko bamaze iminsi bashishikariza bagenzi babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Izindi ndirimbo ze z’amateka nka “Vazi “na “Roho Yanjye” na zo ziri mu zitezweho kubica bigacika muri ibi bitaramo.

Ku rundi ruhande, Bruce Melodie na we azanye urutonde rw’indirimbo zibyinitse cyane kandi zikunzwe n’ingeri zose zirimo “Munyakazi” yashyize hanze vuba, “Katerina“, ndetse na “When She’s Around“yafatanyije na Shaggy. Indirimbo ze nka “Akawe“na “Sawa Sawa“na zo ziri mu zizwiho guhagurutsa abantu benshi mu bitaramo biba byabereye mu Ntara z’igihugu.

Uburyo Bruce Melodie azwiho kwisanzura ku rubyiniro bwitezweho kuzamura icyizere n’ibyishimo mu bafana bazitabira ibi bitaramo. Ibi bitaramo bije bikurikira amasezerano y’imikoranire n’ubwiyunge aba bahanzi bombi bagiranye nyuma y’igihe kirekire hari umwuka w’ishengere n’ipinganwa hagati yabo bombi.

Imijyi yo mu Ntara nka Musanze, Huye, Rubavu, na Kayonza ni yo yitezweho kwakira ibi bitaramo by’akataraboneka. Abatetsi b’imyidagaduro muri izi ntara batangiye kwitegura neza haba mu bijyanye n’amatara, amajwi ndetse n’umutekano kuko abafana bitezwe ari benshi cyane .

Uru rutonde rw’indirimbo 10 ruzaba ari umuyoboro ukomeye wo guhuza abahanzi n’abakunzi babo batuye hanze ya Kigali badakunze kubona uburyo bwo kwidagadura. Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizasiga amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda kandi bigatanga umudendezo muyindi mirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *