Mu minsi ishize, amazina ya Alliah Cool na Saidi Lugumi yakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko havuzwe inkuru z’uko aba bombi baba bari mu mubano wihariye. Icyo gihe ibikorwa byabo byagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga byatumaga benshi bakeka ko hagati yabo hari urukundo, nubwo nta n’umwe muri bo wari warigeze abyemeza ku mugaragaro.
Kuri ubu ariko ibintu bisa n’ibyahinduye isura, kuko amakuru akomeje gucicikana agaragaza ko aba bombi batakiri gukurikiranana kuri Instagram nk’uko byari bisanzwe. By’umwihariko, Saidi Lugumi yongeye kugabanya konti akurikira, asigarana iya business ye gusa. Ibi byatumye abakurikiranira hafi imyidagaduro batangira kwibaza niba umubano wavugwaga hagati yabo utarimo kunyura mu bihe bitari byiza.
Nubwo ibi bimenyetso bikomeje gukurura ibitekerezo bya benshi, kugeza ubu nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza ku bivugwa. Alliah Cool nawe yakomeje guceceka kuri aya makuru, ibintu birushaho kongera urujijo mu bakunzi babo. Kugeza ubu, haracyategerezwa igisobanuro cyabo bombi kugira ngo hamenyekane ukuri ku mubano wari umaze iminsi uvugisha abatari bake.

