Nyirabagande Drocelle Fridaus, wamamaye cyane nka “Langwida” mu kinamico Urunana , yitabye lmana akaba yazize uburwayi .
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ,tariki ya 7 Kamena 2026 . Yemejwe n’ubuyobozi bwa Urunana Development Communication ndetse n’abaturage bo mu Mudugudu wa ltetero , mu Murenge wa Nyamirambo , aho yari atuye .
Nyakwigendera yinjiye mu bakinnyi b’ikinamico Urunana mu mwaka wa 2000 , aza kuba umwe mu bantu bakunzwe cyane kubera uburyo yakinaga neza imico itandukanye yagaragaraga muri iyi kinamico imaze imyaka myinshi ikurikiranwa n’abatari bake mu Rwanda .
Urupfu rwa Langwida rwashenguye benshi bamumenye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi no gutanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda binyuze mu ikinamuco .
Nyirabagande Drocelle Fridaus yitabye imana afite imyaka 64 y’amavuko ,akaba asize abana bane . Imana imwakire mu bayo, kandi ikomeze abasigaye .

