Umukinnyi w’icyamamare muri Sinema Sir Idris Elba ,yongeye kwandika amateka mashya nyuma yo guhabwa izina ry’icyubahiro rya Sir n’umwami Charles lll w’u Bwongereza .Muri uyu muhango ukomeye cyane wabereye mu Ngoro ya Windsor Castle,uyu mukinnyi w’imyaka 53 y’amavuko yashyizwe mu rwego rw’aba-Knights rushimangira umwanya afite mu ruhando rw’abanyacyubahiro b’u Bwongereza n’isi yose.
Iri zina rya Sir, ntabwo Idris Elba yarihawe kubera ubuhanga bwemu gukina filime gusa,ahubwo ryaturutse ku muvuduko n’uruhare rukomeye afite mu gushyigikira urubyiruko ruri mu kaga .Binyuze mu muryango Elba Hope Foundation yashinze hamwe n’umugore we Sabrina ,bafasha cyane mu kubonera urubyiruko amahirwe y’uburezi,akazi,no kurwanya ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro gakondo.
Uku guhabwa icyubahiro kwabaye nk’amateka yuzuye kandi ashimishije kuko Idris Elba ubwe afite amateka maremare n’ikigega cy’umwami cyitwa King’s Trust.Icyo gihe Umwami Charles lll akiri Igisonga cy’umwami (Prince),yigeze guha Idris Elba inkunga y’amafaranga yari afite imyaka 18.Aya mafaranga niyo yamufashije kwiga no kwinjira mu mwuga wa sinema mu buryo bw’umwuga.
None akaba agarutse guhembwa n’uwo muryango ubwawo. Nyuma yo gukorwaho ku bitugu n’inkota y’icyubahiro y’Umwami Charles lll ,Sir Idris Elba yatangaje ko uyu mudari awutuye urubyiruko rwose .Yavuze ko iri zina ari iry’abasore n’abangavu bose umuryango we ufasha ,kandi ko bitanga imbaraga n’icyizere cyo gukomeza ibikorwa by’indashyikirwa.
Umugore we Sabrina Elba na we yari ahibereye amushyigikiye muri ibi birori byose by’akataraboneka bya Idris Elba ubwo yahabwaga izina ry’icyubahiro.

