Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda ,za Leta zifite agaciro ka miliyari 10 Frw ,zizamara imyaka 10 .Iki gikorwa kiri mu rwego rwo gukomeza gushaka amikoro azifashishwa mu bikorwa by’iterambere no guteza imbere ishoramari.

Kugura izi mpapuro mpeshamwenda ,bizatangira kuwa 15 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 17 Kamena 2026 .Abashoramari ku giti cyabo ,ibigo by’imari ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bemerewe gutanga ubusabe bwo kuzigura muri icyo gihe cyagenwe.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko aya ari amahirwe meza ku bashaka gushora imari mu buryo burambye kandi bwizewe .Impapuro mpeshamwenda za Leta zikomeje gufatwa nk’uburyo bwizewe bwo gushora imari ,kuko zitanga inyungu zihamye kandi zifite umutekano usesuye .

Izi mpapuro nshya zije zikurikira izindi zatanzwe muri Mata 2025,ibintu bigaragaza uburyo isoko ry’imari ry’u Rwanda rikomeje kwaguka no gukurura abashoramari benshi .Raporo zitandukanye zigaragaza ko ubwitabire bwo kugura impapuro mpeshamwenda bukomeje kuzamuka .

Aho mu mwaka wa 2023/2024 igipimo cyo kwiyandikisha cyageze kuri 154%,ibyo bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye gahunda za Leta .Banki Nkuru y’u Rwanda irahamagarira abantu n’ibigo bifite ubushobozi kudacikwa n’aya mahirwe .

Abifuza ibisobanuro birambuye cyangwa uburyo bwo kwiyandikisha basabwa gusura urubuga rwa BNR cyangwa bakegera ama banki n’ibigo by’imari .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *