Naomi Yasohoye igitabo yise More Than A Crown

Nishimwe Naomi wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020 ,yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise More Than A Crown ,gikubiyemo ubuzima bwe bwite ,urugendo rwe rwo kwiyubaka n’uburyo yatsinze ibikomere yanyuzemo .

Iki gitabo cyamuritswe ku mugaragaro tariki ya 14 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center,aho cyitabiriwe n’abo mu muryango ndetse nabakunzi be .Muri iki gitabo kigizwe n’amapaji 184 ,Naomi agaruka ku mateka ye mbere yo kwamamara nka Miss Rwanda .

Hari aho avuga ko Nyina yari amutwite ,akaba yarifuzaga umuhundu ndetse yaramaze no gutekereza ku izina Kevin ,ibintu avuga ko byamusize afite inkuru idasanzwe ku buzima bwe kuva akiri muto. Naomi yanagarutse ku rugendo rwe muri Miss Rwanda 2020.

Aho agaragaza ibyishimo n’ibigeragezo yahuye na byo nyuma yo kuba icyamamare .Avuga ko imbuga nkoranyambaga zamugizeho ingaruka ,zikomeye mu mitekerereze ,ariko aza kugenda yisuganya no kwiyubaka buhoro buhoro .

Uyu Mukobwa kandi yashimiye cyane umugabo we Michael Tesfay wamubaye hafi mu gihe yandikaga iki gitabo ,ndetse anashima abandi bantu bamufashije kugikosora no kugisoza .Yavuze ko ko uru rugendo rutari rworoshye ariko ko rwamwigishije byinshi ku buzima no kudacika intege.

More Than A Crown cyakomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’ibitabo bihatanira Ebobea Book award 2026 ,igihembo mpuzamahanga cy’abanditsi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *