Iyo nzira ica iwanyu? “Yolo the Queen asubiza umufana”

Umugore Yolo the queen umenyerewe mu myidagaduro yaganirije abamukurikira atanga rugari kubifuza kumubaza ibibazo bashaka akagenda abasubiza binyuze mubutumwa bugufi chat hanyuma akabisangiza abamukurikira.

Umwe mu bafana be yamubwiye kuyoboka inzira y’ubugingo akava mu byaha yagize ati Va mu byaha ukizwe kuko inzira y’umunyabyaha ari urupfu ariko inzira y’umukiranutsi n’ubugingo buhoraho.

Yolo the queen nta kuzuyaza yahise amusubiza ati Iyo nzira ica iwanyu kuburyo abayiciyemo nabatarayicamo ubamenya?? ubu butumwa yahise abusangiza abamukurikira arinako asubiza abandi.

Yolo the queen ubu arimo kubarizwa Dubai aho akunze gufatira ibiruhuko ni mugihe aherutse kwibaruka umwana mu minsi yashize.

Abenshi bagiye bamubaza kubyo akunda kurya cg kunywa umubare wa tatto afite kumubiri nibindi byinshi bitandukanye hari nabagiye bamusaba urukundo akabahakanira,undi yagize ati ariko mada wiyemerana iki ko mbona nta birenze,undi ati mfite ubwoba ko uzamfa ukarimbuka kuko utarakira yesu.

Yolo the queen abarizwa mu bagore batunze akayabo kamafrnga hano mu Rwanda yakunze gusohokana nibyamamare bikomeye muri africa haba mu muziki yakunze gusohokera ahantu henshi hatandukanye harimo tanzania Dubai Canada nahandi.

Ntakunze kugaragara mu Ruhame ngo ube wahura nawe imbonankubone ikindi abayeho mu buzima buhenze kuburyo umukobwa cg umugore yifuza kububamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *