Enhanced Games: Kristian Gkolomeev Akuyeho Umuhigo i Las Vegas”.

Mu mugi wa Las Vegas muri Amerika, umwuga wo koga wateye amatsiko menshi nyuma y’uko umugereki Kristian Gkolomeev akuyeho umuhigo w’isi mu gusiganwa mu mazi.
Igitangaje nuko iri rushanwa rya Enhanced Games ryemera ku mugaragaro ko abakinnyi bakoresha imiti yongeza imbaraga (doping), ibintu bitemewe n’urwego rwa Olympic. Ibi byazamuye impaka z’urudaca ku isi yose niba ibi bikorwa ari ubumenyi cyangwa ari ukwangiza siporo, cyane ko abashinzwe gutegura iri rushanwa bahamya ko bifuza kureba aho ubushobozi bw’umubiri w’umuntu bwagarukira bafashijwe n’ikoranabuhanga n’imiti y’ubuvuzi.

Uyu mukinnyi w’imyaka y’amavuko ukomeye cyane mu gusiganwa mu mazi mu buryo bw’insigane, yerekanye imbaraga zidasanzwe mu cyiciro cya metero 50 (50m freestyle) aho yakoresheje ibanga ry’igihe gito cyane cy’amasegonda 20.81. Uyu muhigo mushya uhise ukura ku ntebe umuhigo wari usanganywe n’umukinnyi Cam McEvoy wari amasegonda 20.88, ibi bikaba byatumye abafana n’abakurikiranira hafi iyi mikino banyurwa n’umuvuduko udasanzwe uyu mugabo yagaragaje mu mazi. Bitewe n’uyu muhigo ahise ahabwa ishimwe rya miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika ($1M bonus) nk’igihembo gihabwa umuntu wese uciye umuhigo w’isi muri iyi mikino.

N’ubwo uyu muhigo wanyeganyije isi y’imikino, urwego rushinzwe kurwanya doping ku isi rwitwa WADA rwamaganye cyane iri rushanwa rukazaza ndetse rushimangira ko ari ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abakinnyi mu kaga gakomeye cyane. Urwo rwego ndetse n’Ishyirahamwe rya Olympic ku Isi (IOC) baravuga ko kwemera imiti nk’iyi bisenya umuco n’amahame bya siporo nyakuri bishingiye ku gukoresha imbaraga karemano z’umubiri bidaturutse mu binini cyangwa mu nsinge. Abanenga iri rushanwa bavuga ko ibi bidakwiye kwitwa siporo ahubwo ari nko kureba imashini cyangwa urubuga rw’igerageza ry’imiti ryashyizwe mu mazi.

Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru w’iri rushanwa rya Enhanced Games, bwana Maximilian Martin, aremeza ko uyu ari wo musaruro wa mbere ufatika werekana ko ikoranabuhanga n’ubuvuzi bishobora gufasha muntu kugera ku bintu bidasanzwe kandi mu buryo bunoze. Martin we n’abo bafatanyije bishimiye cyane uyu musaruro bavuga ko uru ari urwibutso rwereka isi yose ko igihe kigeze ngo siporo ihuzwe n’ubumenyi bw’imiti mu buryo buri mu mucyo aho guhora abakinnyi babikora mu ibanga cyangwa banyura mu nzira zitemewe.

Ibi birerekana ko iri rushanwa rifite intego yo guhindura isura y’imikino ku isi yose mu myaka iri imbere.Iri rushanwa rya mbere rya Enhanced Games ryabereye mu kigo gishya n’ikimenyabose cyitwa Resorts World i Las Vegas, rikaba ryarakuruye abashoramari bakomeye ku isi barimo n’umu-billionaire w’icyatwa Peter Thiel ndetse na Donald Trump Jr batanze akayabo k’amafaranga menshi.

Intego y’aba bashoramari ntabwo ari ukwerekana amarushanwa gusa, ahubwo barashaka kuzavamo ikigo gikomeye cyane kigurisha imiti ifasha abantu kugira imbaraga n’ubuzima bwiza mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uko ibinyobwa bya Red Bull bikorwa. Ibi bituma uyu mushinga uba urubuga rw’ubushabitsi n’ubucuruzi bukomeye bufite agaciro k’abiliyoni.N’ubwo Gkolomeev ari we wenyine waciye umuhigo w’isi muri uyu mugoroba, abandi bakinnyi bakomeye barimo nka James Magnussen baje kwisanga bafite ibihe bitari byiza n’ubwo bari bambaye imyenda idasanzwe ya “supersuits” itemewe muri Olympic isanzwe.

Ibi byerekanye ko n’ubwo imiti n’ikoranabuhanga bihari, bidahindura buri mukinnyi wese igihangange mu gihe gito, bityo bikaba bishobora gutuma abantu bakomeza kwibaza niba iyi mikino izakomeza kubaho. Gusa ikiza nuko iyi nkuru ya Enhanced Games izakomeza kuvugwaho cyane haba mu makuru ya siporo ndetse n’ay’ubuvuzi n’ikoranabuhanga hirya no hino ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *