Abahanzi Bruce Melodie na The ben ,batangaje ibitaramo bya Summer Country Tour 2026 bikaba bizabera mu mijyi ine y’u Rwanda ,mu rwego rwo kwegera abakunzi babo ndetse no guteza imbere imyidagadura mu Ntara.
Ibi bitaramo byateguwe nyuma y’amasezerano y’imikoranire aba bahanzi bagiraye nyuma y’igitaramo cya The Nu-Year Groove ,cyabereye muri Bk Arena kuwa 1 Mutarama 2026 ,aho bemeranyije gukomeza gushyigikirana mu bikorwa byabo bya muzika.
Ibi bitaramo bizazenguruka Intara enye z’ igihugu ,bizatangirira i Musanze ku wa 13 Kamena 2026 ,bikomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026,hakurikireho i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 mbere yo gusorezwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026 .
Abategura ibi bitaramo, bavuga ko buri gitaramo kizabanzirizwa n’imurikagurisha ry’iminsi itatu rigamije gufasha abacuruzi n’abikorera bo mu Ntara kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubona amasoko mashya y’ibicuruzwa byabo.
Hari kandi amakuru avugwa ko ,abandi bahanzi barimo Kitoko Bibarwa na Bwiza, bashobora kuzifatanya na Bruce Melodie na The Ben muri ibi bitaramo ,ndetse hakaba hitezwe n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda bazatangazwa mu minsi iri imbere.

