UBUJURIRE BWA DJIHAD BWATESHEJWE AGACIRO AGUMISHWA MU IGORORERO

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Milliyoni 3 kuri Uzabakiriho Cyorien wamenyekanye ku izina rya Djihad ,nabo bareganwa bazira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi yampano.

Muri uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026,urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Djihadi,wazize kuba yarashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga ze nka whatsApp status ,ndetse yakomeje ashishikariza abantu kwinjira mu itsinda rya whatsApp ririmo abarenga 900.

Djihad n’abandi bareganwa barimo, Pappy Nesta,K John na Ishimwe Francois Xavier,bose bagumishijweho iki gihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.Pappy Nesta we yari yemeye icyaha asaba kugabanyirizwa igihano.

Uyu mwanzuro uje ukubita ikibando ,ku basakaza amafoto ndetse n’amashusho y’ubwambure bw’abandi,werekana ko ubutabera bw’u Rwanda butajenjekera ibyaha by’ikoranabuhanga n’iryandarika ry’umuco mbonerabupfura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *