Mugisha Monica Celestin, wari wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi mu (Miss popularity) yambuwe iryo kamba burundu na sosiyete INGO s.a itegura itegura amarushanwa ya Miss Burundi 2025 ,imushinja kurenga amasezerano afitanye na yo.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026 ,ubuyobozi bwa INGO s.a bwashyize itangazo ahagaragara ko Mugisha Monica Celestin yambuwe ikamba kubera ko yakoze ingendo zijya mumahanga atabanje kubisabira uburenganzira .
Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ,ubuyobozi buvuga ko bwagerageje kensi gusaba gusaba inyandiko zisobanura izo ngendo ariko ntibazihabwe .Ibi byafashwe nk’ikosa rikomeye rinyuranyije n’indangagaciro n’amahame y’iryo rushanwa.
Mubyo yahanishijwe harimo guhita yamburwa burundu ikamba rya Miss Popularity 2025 no kubuzwa gukomeza gukoresha iryo zina,kwamburwa cyangwa gusubiza igitambaro cy’iryo rushanwa ,ibirango byaryocyangwa ikindi cyose gifitanye isano na Miss Burundi.
Mu gusoza iryo tangazo sosiyete ya INGO s.a ,yibukije umuntu wese wakomeza gukoresha iryo kamba cyangwa ibikorwa bifitanye isano na ryo mu buryo bunyuranije n’icyemezo cyafashwe ko ashobora kuzakurikiranwa n’amategeko .
Kugeza ubu Mugisha Monica Celestin ,ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro cyangwa ngo agire icyo avuga ku cyemezo cyo kwamburwa ikamba rya Miss Populaity 2025.

