ITEGEKO RIKUMIRA ABARI MUNSI Y’IMYAKA 16 GUKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’udushya, kubufatanye n’izindi nzego zifite uburezi mu nshingano ziratangaza ko harimo gutegurwa uburyo abana bari munsi y’imyaka 16 bakumirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibi byatewe no kuba abana basigaye bamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko benshi bo muri icyo kigero baba bafite telefoni zabo cyangwa mudasobwa .

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’udushya Ingabire Paula, akomeza avuga ko inzira yo gushyiraho ubwo buryo abana babuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye.

Mwabonye ko hatangiye gahunda yo gukora irangamuntu ikoranye ubuhanga,ni kimwe mu bizadufasha kugera kuri icyo gikorwa .

Ubundi umuntu yabonaga indangamuntu ari uko afite imyaka 16 kuzamuka, ariko iyo ndangamuntu nitangira gukoreshwa ,n’umwana ukivuka azaba ayifite.

Umwana rero uzajya ashaka kujya ku mbuga nkoranyambaga ,bizajya bibanza kumusaba gushyiramo umwirondoro we.

Aha rero azashyiramo umwirondoro wa nyawo uhuye n’uwo ku ndangamuntu ye, bityo sisiteme imwemerere cyangwa se imwangire igendeye ku myaka ye.

Mu gihe iriya ndangamuntu ikoranye ubuhanga ,izaba itangiye gukoreshwa bizatworohera gutuma abo bana badakoresha imbuga nkoranyambaga .

Akomeza avuga ko harimo gutegurwa kandi uburyo bw’ikoranabuhanga ,buzashyirwa ahagaragara bwafasha ababyeyi kumenya ibyo abana barimo kureba kuri telefoni ye cyangwa mudasobwa.

Minisitiri w’uburezi Dr Joseph Nsengimana ,avuga ko izi gahunda zo gukumira ko abana bareba ibitari ngombwa zitagamije gusubiza inyuma ikoranabuhanga .

Abantu bumve neza ko atari ukurwanya ikoranabuhanga ,atari ukurwanya telefoni ,ahubwo ari ukuvuga ngo yakoreshwa ite kugira ngo abantu igire ibyo ibungura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *