Alyn Sano nyuma yo kuva muri Leta Ubumwe za Amerika aho yari amaze igihe, yateguje album ye ya kabiri izaba ikurikira ‘Rumuri’ yasohoye mu 2023. Ni album uyu muhanzi yateguje abakunzi be,haba abo mu Randa ndetse no mumahanga , avuga ko izaba iriho abahanzi banyuranye barimo na Savara wo muri Kenya. ndetse yatangarije IGIHE ko afite indirimbo zigera kuri 50 ari gushaka gutoranyamo izizaba ziri kuri iyo album. Yemeza ko ataramenya umubare neza w’izo yifuza kwifashisha ariko atangaza ko uno mwaka aramurikira abakunzibe iyo album.
Ibi Alyn Sano yabikomojeho mu gihe yanashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntibikunda’ yakoreye muri Amerika aho yari amaze iminsi. Alyn Sano ni umwe mu bahanzika bagezweho mu Rwanda, wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B na Afro-Pop kubera ijwi rye rituje n’indirimbo ziganjemo ubutumwa bw’urukundo n’ubuzima bwa buri munsi. Alyn sano kandi yujuje imyaka isaga umunani mu muziki, yawutangiye mu 2018, aza kwamamara cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo zakunzwe zirimo “No More”, “For Us” na “hono”ndetse na “fire”.
Alyn Sano kandi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, ibintu byamufashije gukomeza kwagura ibikorwa bye mu muziki. Alyn Sano numwe mubahanzikazi twitezo kuzamura ibendera ry’igihugu cyacu cyurwanda nkuko yanabigaragaje mu bihangano byinshi yakoze, aho twavuga nka zimwe mu indirimbo zakunzwe cyane hano mu Rwanda arizo Hono, Fake ghee nizindi nyinshi. Mbere yo gusohora album ye ya kabiri, Alyn Sano yavuze ko akomeza gusangiza abakunzi be indirimbo zinyuranye mbere y’uko ayishyira hanze.



