Nta munyamahanga wemerewe kugura ubutaka mu Burundi – Perezida Ndayishimiye

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko nta munyamahanga wemerewe kugura ubutaka muri icyo gihugu, ashimangira ko ubutaka ari umutungo rusange w’Abarundi udakwiye kugurishwa ku banyamahanga.

Ibi yabivuze mu butumwa yagejeje ku Babarundi abibutsa ko ubutaka bwo mu Burundi ari umutungo w’igihugu ugomba kurindwa no kubungabungwa n’abaturage bacyo. Yavuze ko nta Murundi ufite ubutaka ku giti cye, ahubwo ko ari umutungo igihugu cyeguriye abaturage bose.

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko ari yo mpamvu nta wemerewe kugurisha ubutaka ku munyamahanga habe na santimetero imwe, kuko byaba ari ugushyira mu kaga inyungu z’Igihugu n’iz’abagituye.

Yagize ati: “Nta Murundi ufite na sanimetero imwe y’ubutaka ku giti cye, ubutaka ni ubw’igihugu. Ni yo mpamvu nta wemerewe kubugurisha ku munyamahanga.”

Icyakora, umukuru w’igihugu yasobanuye ko hari uburyo bwemewe n’amategeko umunyamahanga ashobora kubona uburenganzira bwo gutunga ubutaka. Yavuze ko mu gihe umunyamahanga asabye akanahabwa ubwenegihugu bw’u Burundi, ashobora kugura ubutaka nk’abandi baturage bose b’Abarundi.

Abasesenguzi mu by’imiyoborere bavuga ko iyi gahunda igamije kurinda ubutaka bw’igihugu ndetse no gukumira ibibazo byaterwa no kugurisha umutungo w’igihugu ku banyamahanga.

Icyemezo cya Perezida Ndayishimiye kije mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zigamije kurinda ubutaka bwabyo kugira ngo bukomeze kuba umutungo w’abaturage b’ibyo bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *