Umunyamakuru wa siporo ukorera Rwanda Broadcasting Agency (RBA), Rugaju Reagan, yatangaje ko umubano we n’uwahoze ari mugenzi we Musangamfura Christian Lorenzo wamaze kugera ku ndunduro, ashimangira ko hari amakuru menshi amuziho ariko atarigeze ajya ahagaragara.
Aba bombi bahoze bakorana muri Radio Rwanda, mbere y’uko Lorenzo ahava nyuma y’aho habaye umwuka mubi hagati yabo mu 2025, mu gikorwa cyari cyabereye mu Karere ka Karongi. Kuva icyo gihe, amakuru atandukanye yagiye agaragaza ko batongeye kumvikana, nubwo hari igihe bagaragaraga mu bikorwa rusange bisa n’aho umubano wabo wasubiye mu murongo.
Kuri Live RUGAJU yakoze kuri rukuta rwe rwa Instagram, Reagan yavuze ko atishimiye uburyo Lorenzo yagiye Amwibasira afunze naho afunguriwe akomeza gusaba ko yabihagarika biranga biba agaterera nzamba ka nyina wa nzamba
Ibi rero byahumiye kumirari ubwo humvikanaga uruntu runtu ku mpinduka zavugwaga mu buyobozi bw’itangazamakuru rya Rayon Sports ibi bikaba byarateje gushyamirana ndetse
n’impaka ku itangazo rya Rayon Sports
Intandaro nshya y’izi mpaka ni itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports, iryo tangazo rikaba ryarihanizaga RUGAJU REAGAN kumakuru yatangaje ku igenda ry’umukinnyi Serumogo Ali Omar
RUGAJU yavuze ko bitumvikana uburyo iryo tangazo ryagaragaye ku mbuga nkoranyambaga z’umuntu ku giti cye mbere yo gutangazwa n’ikipe ubwayo, ibintu byatumye akomeza gushidikanya ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko Lorenzo ashobora kujya mu nshingano nshya muri iyi kipe.
Yavuze kandi ko ababajwe n’uko Ngabo Roben, afata nk’inshuti ye magara, yaba yarahuye n’ingaruka z’ibi bibazo, ashimangira ko adashobora kwemera ko umuntu asezererwa mu buryo bumusebya Kandi bwamaherere.
Lorenzo asobanura uruhande rwe
Ku ruhande rwe, Musangamfura Christian Lorenzo, umunyamakuru ukorera SK FM, yateye utwatsi amakuru amuvuga mu kazi ka Rayon Sports, avuga ko nta biganiro afitanye n’ubuyobozi bw’iyo kipe kandi ko atigeze ahabwa inshingano zo kuyikorera.
Yasobanuye ko itangazo ryanyuze mu matsinda ya WhatsApp atandukanye, rikaza kugaragara ku rubuga rwe mu buryo atari yateguye, bikaba byaratewe n’ikosa cyangwa ikibazo cy’ikoranabuhanga.
Yavuze ko ibyabaye bidakwiye gukoreshwa mu kumushyira mu mwanya w’ushaka kwigarurira imyanya y’abandi.
Lorenzo yashimangiye ko ibiri kuvugwa byose abifata nk’igerageza ryo kumuteranya n’abantu, ati “RUGAJU arabizi sinakemera akazi ko gukoresha imbuga za Rayon nizange sinzibonera umwanya.
Erega ibi byose ni concipracy Kandi arabizi biba byateguwe nabantu bashaka kunshira hasi,
Nubwo impande zombi zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye, biragaragara ko umubano w’aba banyamakuru babiri wamaze kuzamo icyuho gikomeye.
Icyakora, izi mpaka zurudaca zije nyuma Yuko urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC rwari rwihanangirije ibinyamakuru bya Isibo tv na Sk fm
Icyifuzo cyabumva Radio cyane cyane mubiganiro bya Sport icyo bahurizaho ari benshi ni itangazamakuru rikora kinyamwuga rigamije inyungu rusange


