Irushanwa rya FERWAFA Peace Cup 2025-2026 ryarakomeje kumunsi wejo hakinwa imikino yo kwishyura ya preliminary round, hasozwa hamenyekana amakipe azakomeza n’asezerewe. Ni imikino yaranzwe n’ishyaka, guhangana gukomeye ndetse n’amarangamutima ku makipe yashakaga itike y’icyiciro gikurikira.
Ku wa 10 Gashyantare 2026,
Unity FC yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, maze mu penaliti Unity irusha Rutsiro 3-1 ihita ikomeza.
Musanze FC yo yishimiye intsinzi ya 3-2 kuri UR FC, ihita inakomeza ku giteranyo cya 4-2.

Ku wa 11 Gashyantare 2026,
Sunrise FC yanganyije na Sina Gerard FC 0-0, ariko Sina Gerard ikomeza ku giteranyo cya 2-1.
SC Kiyovu yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1, biyihesha gukomeza ku giteranyo cya 4-1.
Bugesera FC yo yatanze isomo rikomeye itsinda Teleos Arrows 5-1, ikomeza ku giteranyo cya 8-2.
Mu gihe Etincelles FC yanganyije na Vision FC 0-0, Etincelles iba ari yo ibona itike ku giteranyo cya 2-1.
Undi munsi w’imikino wabaye kuri iyi tariki,
Marine FC yanyagiye Nyanza FC 5-0, ihita iyisezerera ku giteranyo nk’icyo.
Gicumbi FC yatsinze La Jeunesse 3-1, ikomeza ku giteranyo cya 5-2.
Muhazi United yatsinze Intare FC 1-0, biyongeraho indi ntsinzi yo ku giteranyo cya 2-0.
Nkombo FC yatsinze Motor FC 3-1, amakipe yombi anganya ibitego 3-3 mu giteranyo, ariko Nkombo ikomeza.
City Boys FC na yo yakatishije itike itsinze Imanzi FC 2-0, ku giteranyo cya 3-0.
Ariko kandi aha harimo byinshi byateje urujijo n’impaka. aho bamwe bavuga ko Hari abakomeza batsinzwe, abandi bakibaza niba ari ubutabera. Ariko amategeko yari azwi mbere—icyakora FERWAFA ishobora kuzabisuzuma mu minsi iri imbere.

Iyi mikino igaragaje ko iri rushanwa rikomeje kuba ihuriro ry’impano nshya n’amakipe ashaka kwigaragaza, aho buri kipe yinjira mu kibuga ishaka kugera kure hashoboka.

