Amatwî atumva ntiyigira: Menya byinshi utaruzi mugusomana ibyiza byabyo.

Ubushakashatsi bwinshi mu by’ubuzima bugaragaza ko Gusomana bigira uruhare runini mu mikorere y’ubwonko n’imibereho rusange y’umuntu. Ifoto iri kwifashishwa muri iyi nkuru igaragaza uko kurya bigira ingaruka nziza ku bwonko, bigatuma harekurwa imisemburo y’ingenzi ifasha umuntu kumva ameze neza haba mu mubiri no mu mitekerereze.

Mu misemburo igira uruhare rukomeye harimo dopamine, oxytocin na serotonin, yose igira akamaro kihariye ku buzima bw’umuntu.

Dopamine ifasha umuntu kumva anezerewe kandi akagira imbaraga zo gukora. Iyo iyi misemburo ibonetse ku rugero rukwiye, ituma umuntu agira icyizere, ashishikarira gukora kandi akumva anyuzwe n’ibyo akora. Ibi bigira akamaro kanini mu buzima bwa buri munsi, haba mu kazi, mu masomo no mu mibanire n’abandi.

Oxytocin, izwi cyane nk’imisemburo y’urukundo n’ubwizerane, ifasha umuntu kumva atekanye kandi yishimiye kubana n’abandi. Iyi misemburo igira uruhare mu kugabanya stress no guteza imbere umubano mwiza mu muryango no muri sosiyete.

Serotonin na yo ifasha mu kugenzura amarangamutima, ikarinda agahinda gakabije, stress n’indwara zijyanye n’imitekerereze. Iyo iri ku rugero rukwiye, ifasha umuntu gusinzira neza no kugira umutuzo wo mu mutwe.

Mu ncamake,Gusomana si ingenzi ku mubiri gusa, ahubwo ni inkingi ikomeye y’ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza y’umuntu. ariko kandi bigomba kugendana no kurya neza kuko ni intambwe ikomeye iganisha ku buzima burambye, bwuzuye ibyishimo n’umutekano w’umubiri n’ubwonko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *