Hari ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, ku munsi usanzwe nk’indi minsi yose, aho benshi mu basenga bari bavuye mu Isabato, saa 18:30 nibwo umusifuzi yahushye mu ifirimbi atangiza umukino wa Super Cup 2025/2026 wahuje amakipe abiri akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro, wari witabiriwe n’abakunzi b’impande zombi bari bamaze kwinjira ari benshi. N’ubwo imvura yagwaga, ntibyabujije abafana gukomeza gushyigikira amakipe yabo, ibintu benshi bafashe nk’umugisha w’Imana
Nyuma y’iminota 90 y’umukino hiyongereyeho iminota 4, gusa iyi minota 94 yose yasize agahinda gakomeye mu bakunzi ba Rayon Sports, nyuma y’uko APR FC itsinze ibitego 4 kuri 1. Ibi byatumye abafana ba Gikundiro batahana ishavu, umubabaro N’Agahinda gakomeye, aho hari n’uwahise agwa muri koma kubera kunanirwa kwakira ibyavuye muri uwo mukino
Agahinda ntikagarukiye aho gusa. Umwe mu bafana bihebeye Rayon Sports byimazeyo, wari wavuye mu Karere ka Kayonza, wananiwe kwakira gutsindwa kw’ikipe ye, ahitamo kwiyambura ubuzima. Uyu ni Nizeyimana Alexander, wari ufite imyaka 26 y’amavuko, washyinguwe ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, aherekejwe n’abaturage ndetse n’abafana ba Rayon Sports

Mu muhango wo kumuherekeza, Perezida w’abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Claude yafashe ijambo, avuga ko ifoto ya nyakwigendera izashyirwa mu biro by’iyi kipe, anongeraho ko bazafatanya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gushaka ibisubizo birambye, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abafana no kwirinda ko amarangamutima y’umupira w’amaguru akomeza guteza ingaruka zikomeye
Rayon Sports yari itaranava muri ibi bihe bikomeye, yongeye guhura n’indi nkuru y’akababaro. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 12 Mutarama 2026, hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Dr. Mugemana Charles, wari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports.Aya makuru yemejwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho bifurije Dr. Mugemana iruhuko ridashira, banafata mu mugongo umuryango n’inshuti yasigiye
Dr. Mugemana yari amaze imyaka 30 akora umwuga w’ubuvuzi muri Rayon Sports. Yari yajyanywe mu bitaro bya CHUK muri Kanama 2025 arwaye, aza koroherwa mu Kwakira arataha. Yinjiye muri Rayon Sports mu 1995, atumijwe na Paul Ruhamyambuga, icyo gihe wari uyoboye iyi kipe. Yanabaye umuganga wa Ekipe y’Igihugu Amavubi kuva mu 1999 kugeza mu 2017
Muri Gicurasi 2025, mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Rayon Sports, Dr. Mugemana yashimiwe n’ubuyobozi bwa Gikundiro, ahabwa umwambaro wanditseho izina rye n’umubare 30, nk’ishimwe ry’umusanzu we udasanzwe
Mu ncamake, Rayon Sports ikomeje gutangira umwaka wa 2026 mu bihe bikomeye, byuzuyemo gutsindwa, kubura abakunzi bayo ndetse n’abakozi b’ingenzi. Abenshi bakomeje kwibaza niba iyi kipe izabasha guhindura amateka ikazasoreza uyu mwaka ihagaze neza, cyangwa niba izakomeza kugorwa n’ibihe bitoroshye irimo.

