Ni umukino watangiye amakipe yose ahabwa amahirwe angana kubera ko ikipe ya Gorilla fc umukino uheruka yanganyije ni ikipe ya APR igenda yimyiza imoso ikubita agatoki kukandi nimugihe ikipe ya Rayon sport yatakarije mukarere ka bugesera ubwo yatsindwaga ibitego 2-1 biyishyira mumakipe adahabwa amahirwe kuri uyu mukino
Igice cya mbere kirangiye ari igitego 1-1 kumpande zombi igitego cya RAYON SPORT cyatsinzwe na Bayisenge emery umukinnyi umaze iminsi myinshi adakina kumunota wa 21 ni umupira w’umuterekano yateye neza ujya murushundura igitego cya mbere kiba kiranyoye
Kuruhande rwikipe ya Gorilla fc igitego cyayo cyiza kwishyura gitsinzwe na Nduwimana frank kumunota wa 36′ w’umukino Igice cya mbere cyumukino kirangira equipe zombi zinganya bajya kuruhuka gusa kuntebe yabasimbura ariko umutoza wungirije Romami Marcel ahamagara cyane abakinnyi
Igice cya kabiri cyatangiranye ni mpinduka kuruhande rwa equipe ya Rayon sport Umutoza Romami Marcel akuramo Adama Bagayogo wari wabanjemo kuruhande rwiburyo amusimbuza Habimana yves winjiye mukibuga ngo afashe ubusatirizi
Byaje gukundira equipe ya Rayon sport ubwo yabonaga igitego cyiza kumunota wa 66′ cyatsinzwe na ndayishimiye Richard kumupira w’umuterekano ishoti riremereye cyane aba ahaye intsinzi equipe ya Rayon sport


