Umutoza mushya wa Rayon Sports FC, Bruno Ferry, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Akimara kugera mu Rwanda, uyu mutoza w’Umufaransa ufite imyaka 58 yatangaje ko yishimiye amahirwe yo gutoza imwe mu makipe akomeye kandi akunzwe mu gihugu, ashimangira ko aje afite intego yo kwandika amateka mashya muri Gikundiro.
Ati: “Nishimiye kuba ndi hano. Sinavuga byinshi ubu, ariko inshingano nahawe ni ugufasha iyi kipe kwandika amateka mashya.”Bruno Ferry aje gutoza Rayon Sports mu gihe iyi kipe ifite intego zo kongera guhatanira ibikombe mu marushanwa yo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Abafana ba Gikundiro biteze impinduka nziza mu mikinire n’imyitwarire y’ikipe, hashingiwe ku bunararibonye uyu mutoza afite mu mupira w’amaguru.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere, ubuyobozi bwa Rayon Sports buzamumurikira abakunzi b’iyi kipe ku mugaragaro, hanatangazwe n’intego n’imishinga azashingiraho mu kuyitoza muri uyu mwaka w’imikino.


