Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, mu mbuga ngari z’Umujyi wa Kigali zizwi nka Kigali Car Free Zone hatangiriye urugendo rushya rwo kwandika amateka akomeye mu myidagaduro nyarwanda, binyuze mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje abahanzi bakomeye The Ben na Bruce Melodie.Guhera ahagana saa sayine za mu gitondo (10:00 AM), abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye, abakora mu itangazamakuru ryo kuri internet (content creators, influencers na promoters) ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bamaze kuhagera ari benshi
Bose bimuriye ibikoresho byabo by’akazi birimo camera, microphone, mudasobwa n’ibindi, berekeza muri Car Free Zone iri mu mujyi rwagati, hafi y’icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali.Iki kiganiro cyari kigamije gutangaza ku mugaragaro ibijyanye n’igitaramo “The Nu-Year Groove”, kizahuriramo The Ben na Bruce Melodie. Gusa uko cyagenze, cyarenze kure kuba ikiganiro n’itangazamakuru gisanzwe, gihinduka nk’igitaramo gito cyabereye mu ruhame


The Ben yabanje kuhagera ari mu modoka yo mu bwoko bwa V8, irinzwe n’abashinzwe umutekano barenga batandatu. Bidatinze, Bruce Melodie na we yahageze mu modoka eshatu za V8 zigezweho cyane, bivugwa ko imwe muri zo ifite agaciro karenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, na we ari kumwe n’abashinzwe umutekano barenga batatu

Ni ubwa mbere mu mateka y’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda habaye ikiganiro hagati y’abahanzi n’itangazamakuru kibereye ahantu hagari, kandi rubanda rusanzwe rutarahawe akato, ahubwo rukabona umwanya wo kwihera ijisho no gusabana n’abahanzi bakunda. By’umwihariko, iki kiganiro cyabereye muri Kigali Car Free Zone, ahenshi hazwiho kwakira ibitaramo, ariko atari ibiganiro n’itangazamakuru
Mu kiganiro, The Ben na Bruce Melodie bagaragarije itangazamakuru imyiteguro y’igitaramo cyabo cyiswe “The Nu-Year Groove”, The Ben agiye kugikora ku nshuro ya kabiri. Ni igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, kikazaterwa inkunga na Airtel Rwanda, Tecno, Engen, Centrika ndetse n’ikinyobwa Mützig.The Ben yavuze ko iki gitaramo bagitekereje bagamije gukora ikintu kigari kandi kizaramba, kitazaba igikorwa cy’igihe kimwe gusa
Ati:“The Nu-Year Groove ni igitaramo ngarukamwaka, nka Afro Nation. Hari n’igihe kizajya kiba ntaririmbemo. Kigamije kuzana ibyishimo mu Mujyi wa Kigali no kugaragaza ko iwacu ari ho ibintu bikomeye bibera. Ni igitaramo cyacu kandi kizajya gihuriza hamwe abahanzi batandukanye mu Rwanda no hanze y’igihugu, buri mwaka kikagira umwihariko wacyo
u ruhande rwa Bruce Melodie yavuze ko yemeye gukorana na The Ben nta kuzuyaza, kubera umwihariko n’imitegurire myiza igitaramo cye gisanzwe kigira. Ati:“Nakunze igitekerezo The Ben yatugaragarije. Igitaramo cye gisanzwe gikozwe neza, nta cyabuza ko nshyiraho itafari ryanjye. Niteguye neza kandi muzabibona ku wa 1 Mutarama
Iki kiganiro cyanabaye umwanya wihariye wo kongera guhuza aba bahanzi bombi, by’umwihariko nyuma y’igihe kinini bavugwaho kutumvikana neza. Muri Kanama 2024, Bruce Melodie yari yaragaragaje ko yabangamiwe n’uburyo The Ben yamuhobeye mu gitaramo cya Rwanda Day cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva icyo gihe, ntibari bongera kugaragara basuhuzanya mu ruhame
Ku wa 15 Ukuboza 2025, basuhuzanyije bwa mbere mu ruhame. Nubwo basabwe guhoberana, Bruce Melodie yarabyangiye agaragaza ko kuba yemeye kwitabira iki kiganiro ubwabyo ari ikimenyetso cyo gushyira hamwe. The Ben na we yemeje ko ibyo guhoberana atari ngombwa.Mu kiganiro cyaranzwe n’amarangamutima n’ubwubahane, bombi banahiganye ubutwari ku kibazo cy’uwaba nimero ya mbere
Bruce Melodie yifashishije urugero agaragaza ko kuba igihugu gito kitubuza kwifata nk’aba mbere, mu gihe The Ben we yavuze ko we ari “ntagereranywa”.Aba bahanzi bombi kandi batangaje ko buri wese azashyira hanze indirimbo nshya mbere y’iki gitaramo. Bruce Melodie yemeje ko mu minsi itatu azasohora indirimbo “Munyakazi”, naho The Ben atangaza ko mu minsi itanu azasohora “Indabo Zanjye


