Kigali, Pele Stadium – 12 Ukuboza 2025 Ku munsi wa 11 wa shampiyona Rwanda Premier League, Police FC yatsinze Gasogi United igitego 1–0, mu mukino wakunzwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera umuvuduko n’ubuhanga byagaragajwe n’amakipe yombi.
Elijah afungura amazamu ku munota wa 52’Nyuma y’igice cya mbere cyarimo gukumira cyane, Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 52’ ku gitego cyatsinzwe na Ani Elijah, wahise akoresha amahirwe nyuma yo gucenga myugariro wa Gasogi akoresheje umuvuduko mwinshi. Uyu rutahizamu yakomeje kwerekana impamvu ari mu bari kuzamuka cyane muri shampiyona y’uyu mwaka.
Penaliti ya Lague yakuwemo na Cuzuzo Aimé Gaël Ku munota wa 60’, Police FC yabonye penaliti itewe na Byiringiro Lague, ariko umunyezamu wa Gasogi United Cuzuzo Aimé Gaël ayikuramo mu buryo bw’agatangaza, yerekana ubunararibonye n’ubushobozi buhanitse.
Iyo penaliti itinjiye niyo yakomeje gufasha Gasogi kuguma mu mukino kugeza ku munota wa nyuma.Gasogi United yazanye imbaraga ariko biranga Umutoza Sasha Dusange yakoze impinduka zitandukanye mu gice cya kabiri, agarura imbaraga mu kibuga hagati no ku mpande akoresheje abakinnyi nka Usagi Junior, Tuyishimire Gilbert na Kabano Cedric.Nubwo Gasogi yagerageje guhangana uruhande rw’iburyo n’ibumoso, bamyugariro ba Police FC bakomeje kwihagararaho, biciye kuri Yakubu, Dieudonne, Chimezie na Kapiteni Christian.Onesime ashimangira intsinzi Umunyezamu wa Police FC Onesime yagaragaje ko adakunda amakosa,
akuramo imipira ibiri ikomeye irimo n’ishoti rya Mudeeri Akbar, kapiteni wa Gasogi, ku munota wa 78’. Ibyo byatumye Police FC ikomeza gufata umukino kugeza urangiy
Ababanjemo kumbande zombi Police FC: Onesime (GK), Dieudonne, Yakubu, Christian (C), Chimezie, Simeon, Leonard, Kwitonda, Kirongozi, Lague, Elijah.
Gasogi United: Cuzuzo Aimé Gaël (GK), Kokoete, Udahemuka, Hakizimana, Ndikumana, Ngono Guy Herve, Nkubana Marc, Muhindo Collin, Mudeeri Akbar (C), Hakim Hamiss, Kazibwe Faizo.


