Marine FC yo mu Rwanda ntiyabashije kwitwara neza mu rugendo rwayo rwa Rwanda premier league nyuma yo gutsindirwa na Al Merrikh SC igitego 1-0, mu mukino waberaga muri stade Pele stadium i nyamirambo. Ni umukino wari ukomeye cyane, wahuzaga amakipe yombi yaharaniraga kuzamuka kurutonde rwa championa.
Igitego kime rukumbi nicyo cyabonetse mu mukino cyatsinzwe ku munota wa 18 gitsinzwe na Daouda Ba, rutahizamu wa Al Merrikh wagaragaje ubushobozi n’ubuhanga bwinshi mu gushyira igitutu kuri ba myugariro ba Marine FC. Uyu mukinnyi yahawe umupira muremure ava mu mpande, awutera neza adahaye umwanya umunyezamu wa Marine kwiregura.
Nyuma y’icyo gitego, Marine FC yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko igorwa n’imikinire ya Al Merrikh yari yakajije umukino hagati no mu bwugarizi. Abakinnyi ba Marine nka Nizeyimana, Niyongabo na Iradukunda bagaragaje ubushake, ariko imipira myinshi yavaga muri metero za kure, ntiyabonye umusaruro kubera ubunararibonye bw’aba nya-Sudan bamenyereye imikino yo ku rwego rwo hejuru.
Mu gice cya kabiri, Marine FC yagarutse ishaka kongera umuvuduko , umutoza akora impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi, ariko Al Merrikh ntiyayiha icyuho, inakoresha ubunararibonye mu gutinza umupira no kwirinda amakosa.
Nubwo Marine FC yatsinzwe, yagaragaje icyizere n’imbaraga z’umukino ushobora kuyifasha mu mukino wo kwishyura. Abasesenguzi bavuga ko Marine ikwiye gukina yitonda, igakoresha neza urubuga rwayo, kandi igaharanira gutsinda kandi ku kinyuranyo .

