Speaker Kazarwa Gertrude hamwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique, H.E. Margarida Adamugi Talapa, bagiranye ibiganiro byimbitse kuri uyu wa mbere mu Ngoro y’Inteko ya Mozambique, bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura inzira z’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Mu kiganiro cye, Speaker Kazarwa yashimangiye ko uru ruzinduko rugamije kurushaho kubaka ubushuti bw’ibihugu byombi, binyuze mu kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho. Yagaragaje ko u Rwanda na Mozambique bifite amateka ahuriweho yo guteza imbere abaturage babyo, binyuze mu guharanira amahoro, umutekano, n’iterambere rirambye. Yavuze ko ibi biganiro ari intambwe ikomeye mu kurushaho kunoza imikoranire mu rwego rw’inteko zombi, haba mu gusangira ubumenyi, kunoza imiyoborere, no kuzamura ubushobozi bw’abagize inteko.

Na we H.E. Margarida Adamugi Talapa yashimye umubano ukomeje kuranga u Rwanda na Mozambique, by’umwihariko uruhare rw’u Rwanda mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado yaranzwe n’ibibazo by’intagondwa. Yavuze ko igihugu cye kizahora cyishimira ubufatanye bw’u Rwanda, ndetse giharanira ko ubwo bufatanye burushaho gufata intera mu rwego rw’ubukungu, imiyoborere, uburezi n’umutekano.
Abayobozi bombi basuzumye kandi ishyirwa mu bikorwa rya Memorandum of Understanding (MoU) yashyizweho mu 2022, barareba aho imishinga igeze ndetse banaganira ku buryo bwo kwihutisha ibyo impande zombi ziyemeje. Ibice byibanzweho birimo guteza imbere imikoranire y’inteko, guhanahana ubumenyi mu bya politiki n’imiyoborere, no gushyigikirana mu bikorwa bya dipolomasi mpuzamahanga.
Ibi biganiro birafungura indi nzira nshya mu kunoza umubano w’ibihugu byombi, bikaba byitezweho guteza imbere ubufatanye bwa Kigali na Maputo mu nzego zitandukanye z’iterambere n’umutekano.

