Kigali: Ibiciro by’ibirayi hirya no hino byabaye agateranzambe aho biri kurya umugabo bigasiba undi.

Mu gihe ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali busanzwe bumenyereweho ibiciro bihanitse, ubu ho ibintu byarenze urugero. ubu noneho biravugwa ko ibiciro by’ibirayi byazamutse ku rwego rutari rusanzwe, aho ikilo kimwe kigeze kumafaranga 2000 Frw mubice bimwe na bimwe na ma supermarket, mu gihe mu mezi make ashize cyaguraga hagati ya 700 na 1200 Frw. Ibi byatumye benshi bagira impungenge z’uko ibirayi, byari ibiribwa by’abatari bake, bigiye kuba ibiryo by’abifite gusa.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru batangaza ko ibi biciro byazamutse bitewe nirumba ry, izuba ryinshi ryangije imyaka, ndetse no kwiyongera kw’ikiguzi cyo gutwara ibirayi biva mu turere twera cyane nka Musanze, Nyabihu na Rubavu izamuka ry’idorari ndetse nizamuka rya essance. Umushoferi w’imodoka itwara ibirayi yagize ati: “Kuva Musanze kugeza i Kigali ubu tugura lisansi ku giciro cyo hejuru, ibirayi bikagera hano byamaze kwiyongeraho amafaranga menshi.”

Mu masoko atandukanye ya Kigali,cyane cyane muma super market abacuruzi bavuga ko nabo babura uko babigenza kuko bahura n’igihombo. Umwe yagize ati: “Turacuruza ariko nta nyungu tugira, abakiriya baragabanyutse cyane. Hari n’abavuga ko bagiye kureka kurya ibirayi burundu.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge no kurengera umuguzi (RICA) cyo ntacyo kiratangaza kuri iri zamuka ryibiciro by’ibiribwa ku isoko mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye.

Kugeza ubu, benshi mu batuye Kigali bavuga ko ibirayi byabaye zahabu nshya, aho bamwe batangira no gushaka ibindi biribwa bibahendukira nk’imyumbati, ibitoki cyangwa ubugali. Abaturage bo bakavuga ko nibidakemuka vuba, Kigali ishobora gusigara “itari iy’ibirayi” nk’uko bamwe babivuga mu buryo bwo gutebya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *