Amakuru yizewe Dukesha Imvaho nshya agera kumunyamakuru Mucyo felicien wa mavete.com aravuga ko amakipe abiri Manini yo muri Sudan — Al Hilal Omdurman na Al Meirrikh SC — yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) uruhushya rwo gukina muri Rwanda Premier League y’uyu mwaka w’imikino nayo akitabira .
Aya makipe yo mu cyiciro cya mbere muri Sudan yari amaze igihe adafite aho akinirira nyuma y’uko igihugu cyabo gikomeje kugarizwa n’intambara z’urudaca, ibintu byatumye shampiyona yabo ihagarara ubu ikaba itarimo gukinwa. Ubusabe bwabo bwagejejwe kuri FERWAFA muri iki cyumweru, bukaba bwanashyikirijwe byihuse ubuyobozi bwa Rwanda Premier League nkabategura irushanwa kugira ngo busuzumwe, babona bufite ishingiro bukaba bwakwemezwa, mugihe bwemewe bashobora gutangira gukina kuva ku mukino wa 5 w’irushanwa rya Rwanda premier League.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibyimikino utashatse ko izina rye ritangazwa yatangarije ikinyamakuru cyacu ko iri ari ikibazo gikeneye gusuzumwa neza, kuko ari ubwa mbere amakipe yo hanze asaba gukina muri shampiyona y’u Rwanda nk’amakipe y’igihe gito.
Amakuru yandi avuga ko mu mwaka ushize aya makipe yari yagerageje gusaba gukina muri shampiyona ya Mauritanie ariko ntibyemerezwa, kubera impungenge z’amategeko n’ubwishingizi bw’abakinnyi.
Nibyemezwa, byaba ari inshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’u Rwanda amakipe y’amahanga akinira mu cyiciro cya mbere mu buryo bwemewe n’amategeko, bikaba byatuma Rwanda Premier League iba imwe mu zigaragara cyane muri Afurika y’Uburasirazuba.


