Huye: Abanyeshuri basaga 9500 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025, muri University of Rwanda – Huye Campus habereye ibirori by’itangwa ry’impamyabumenyi (graduation) ku banyeshuri barenga 9,500 (gore 4,204) na (gabo 5,322) * hario College of Education: 2,554 * College of Science and Technology: 1,688 * College of Arts and Social Sciences: 1,006 * College of Business and Economics: 2,005basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye bya kaminuza.

Ni umuhango waranzwe n’ibyishimo n’umunezero ku banyeshuri, ababyeyi ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye bitabiriye, aho bagaragarijwe ko ubumenyi bahawe bugomba kubabera umusingi w’impinduka nziza mu buzima bwabo no mu gihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa University of Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, yashimye umuhate w’abasoje amasomo, abibutsa ko icyemezo bahawe atari iherezo ry’urugendo rw’ubumenyi, ahubwo ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Abanyeshuri basoje amasomo baturutse mu mashami atandukanye arimo uburezi, ubuvuzi, ubukungu, ikoranabuhanga n’imiyoborere. Bamwe muri bo bavuze ko intego yabo ari uguhindura isi binyuze mu bumenyi bahawe, bakaba biteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Umuhango wasojwe n’indirimbo, umunezero n’amafoto y’urwibutso, aho abasoje amasomo n’imiryango yabo bishimiye intambwe bagezeho, biyemeza kuba intangarugero mu murimo n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *