None kuwa 06 ukuboza kuri Pele stadium Habereye umukino wumunsi wa 10 wa championa ya Rwanda premier league , Numukino wahuzaga APR FC na Police FC umukino witabiriwe nabafana benshi yaba kuruhande rwa APR FC no kuruhande rwa police doreko igice cya kabiri kirangiye abafana bakinjira muri stade.
Uyu mukino waranzwe nimbaraga nyinshi ndetse nishyaka doreko ikipe zombi zegeranye kurutonde rwa championa aho Police Fc ari iyambere naho APR FC ikaba iri kumwanya wa kabiri bivuzeko Apr iri kugitutu cyo kugabanya amanota irushwa mugihe iyo iramuka itsinze yari kuguma kumwanya wa kabiri ariko irushwa inota rimwe, Ikindi nuko muruyu mukino mugice cyambere gusa habonetsemo amakarita atatu yose iyo ni iya Richard kirongozi, Ben Moussa akaba n’umutoza wa Police ndetse na Byiringiro Lague . Abakinnyi ba police fc batatse cyane bashyiraho igitutu APR FC kugeza bashyizemo nigitego baracyanga igitego cyitavuzweho rumwe ndetse benshi ntibasobanukiwe nanubu kuko umusifuzi yari yasifuye kufura indirect , ibi byatumye ikipe zombi zijya kuruhuka ari ubusa kubusa.
Mugice cyakabiri Police FC yasimbuje Ingabire christian hashyirwamo Anni Araja kugirango barebeko bakongera imbaraga mubusatirizi ariko byarangiye ntagihindutse, Ikipe zombi zakomeje gukinana imbaraga zishaka ibitego, buri imwe yashakaga amanota atatu gusa ntibyazihiriye kuko birangiye zigabanye amanota umukino urangira ari ubusa kubusa, Kugeza ubu police iracyayoboye urutonde rwa championa namanota 23 imikino 11 naho APR FC iyakabiri namanota 19 imikino 10, gusa nkuko bisanzwe ntihari kubura umukinnyi wumukino hakaba hatowe Man of the match BYIRINGIRO Lague
Kuruhande rw’abafana ba police bo ntibabyumva doreko batavuga rumwe kuri kiriya gitego banze bavuga ko yari off side naho aba Apr fc bo bakomeza kuvuga ko bafite ikibazo cyuko umutoza ashobora kuba ategekwa gukinisha abakinnyi, naho abandi bo bavukako umutoza ntacyo akimara muri Apr fc kuko gutoza bavuga ko byamunaniye .

