Umunsi wa 9 wa Rwanda Premier League wabereye ku kibuga cya Pele stadium akaba ari police yari yakiye Mu Police FC ku wa 30 Ugushyingo 2025 wasize inkuru y’umukino ishariza amarangamutima, ubwo Police FC yanganyaga na Musanze FC igitego 1-1 mu buryo bw’igitangaza, umukino wagaragayemo ubuhanga bw’abakinnyi babiri bari ku rwego rwo hejuru: Byiringiro Lague na Hakizimana Tity.
Police FC yatangiye umukino iri hejuru, yubaka imipira itekanye kandi yerekeza mu izamu rya Musanze mu buryo bugaragaza ko ishaka kwihagararaho imbere y’abafana bayo. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 27, Byiringiro Lague yerekanye impano ye atanga umucyo mu kibuga, atsinda igitego cyiza cyaturutse ku guteguza no gutera umupira uhamye cyane. Iki gitego cyashimangiwe n’uko uyu mukinnyi yakomeje kuba umutima w’umukino, bituma anatoranywa nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match).

Musanze FC ntibigeze baca intege, nubwo Police yari ibarusha umutwe mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri, Musanze yazanye imbaraga nshya, yongera umuvuduko n’imbaraga mu kibuga hagati, igerageza gusatira ubwirinzi bwa Police bwari buyobowe neza.
Ubwo umwanya wose wari urangiye ugana ku minota ya nyuma, byagaragaraga ko Police ishobora gutahana amanota atatu. Nyamara Musanze FC yagaragaje umutima wo kurwana kugeza ku musozo, maze ku munota wa 90 Hakizimana Tity arigaragaza, atsinda igitego cy’umutwe cyaturutse ku mupira muremure wagejejwe mu rubuga rw’amahina.
Ibi byahise bikuraho ibyishimo bya Police, umukino urangira ari 1-1, mu gihe Musanze yishimira inota ryavuye mu mwanya w’akajagari ariko rishimangira icyizere mu bakinnyi bayo.

