Ese Rayon sports yaba igiye gukemura ikibazo yari ifite kubakinnyi bo hagati?

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Faustin Likua Kitoko Pizzalo, wamamaye mu ikipe ya Flambeau du Centre, yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali ku munsi w’ejo, aho yaje kurangizanya ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC. Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru cyacu avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira (defensive midfielder) ari mu biganiro bya nyuma…

Soma inkuru yose

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2025 Byongeye Gushyushya Ihangana rya The BEN na Bruce Melodie

Ku wa 21 Ukuboza 2025, guhera saa moya z’ijoro (7:00 PM) kugera saa mbiri n’igice (8:30 PM), nibwo ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda no hanze yayo byatangiye kugera muri Camp Kigali, ahabereye ibirori bisoza Ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2025 Ni ibirori byari byitezwe cyane, kuko byari bihurijemo abahanzi, aba-producer, abanyamakuru, abakunzi b’umuziki n’abandi…

Soma inkuru yose

Kiyovu Sports yerekanye ko itagomba gusuzugurwa: itsinda Al Hilal SC mu minota ya nyuma

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, umukino waranzwe n’ishyaka rikomeye, guhangana kudasanzwe ndetse n’ibitego byiza byishimiwe cyane n’abafana b’Ikipe y’Urucaca. Umukino watangiye Al Hilal SC ifite imbaraga, ishaka gutsinda hakiri kare. Ku munota wa 15 gusa, myugariro ukomoka muri Sénégal, Ousmane Diouf,…

Soma inkuru yose

Gicumbi FC yihagazeho itsinda Marine FC mu mukino wari ukomeye cyane

Mu mukino w’umunsi wa12 wa shampiyona wabereye kigali pele stadium ku isaha ya saa 15:00, ikipe ya Gicumbi FC yitwaye neza itsinda Marine FC igitego 1-0, mu mukino waranzwe n’ishyaka, guhangana gukomeye n’ubunyamwuga ku mpande zombi. Abafana bari bitabiriye uyu mukino babonye umukino uryoheye ijisho, urimo amahirwe menshi ariko ugasozwa n’intsinzi y’abakiriye umukino. Ku munota…

Soma inkuru yose

Rayon Sports yeretse umuryango rutahizamu w’Umunya-Misiri Ali Ismael Ahmed Sayed

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo kudahereza amasezerano rutahizamu w’Umunya-Misiri Ali Ismael Ahmed Sayed, wari umaze iminsi akorera igeragezwa (test) muri iyi kipe ikunzwe n’abafana benshi mu Rwanda. Nyuma yo gusuzuma urwego rwe mu myitozo n’uko yitwaye mu bihe bitandukanye by’igeragezwa, ubuyobozi n’abatoza ba Rayon Sports basanze atujuje ibisabwa kugira ngo agume muri…

Soma inkuru yose

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye K-John, abandi boherezwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo kuri dosiye ikurikiranywemo abantu batandukanye bakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni ajyanye na Yampano n’umukunzi we. Mu mwanzuro warwo, urukiko rwanzuye ko Kalisa John uzwi nka K-John arekurwa by’agateganyo, mu gihe abandi bane barimo Djihadi, Pazzo, François Xavier Ishimwe na Papy Nesta boherejwe mu Igororero rya Mageragere gufungwa iminsi 30 y’agateganyo….

Soma inkuru yose

Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo nshya “Munyakazi” nyuma ya press conference yabereye muri Car Free Zone

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu karere, Bruce Melodie, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Munyakazi”, igiye kwiyongera ku zindi ndirimbo zakunzwe cyane yakoze mu bihe bishize. Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’uko uyu muhanzi ayitangaje ku mugaragaro muri press conference yabereye mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka Car Free Zone ahahurira abantu benshi n’itangazamakuru…

Soma inkuru yose

Abakeba barahinda umushyitsi! MURERA yazanye Umunya-Misiri na Rutahizamu w’Umunya-Uganda

Ikipe ya Rayon Sports (MURERA) yiteguye kwinjira mu mwaka w’imikino iri gutanga ubutumwa bukomeye ku bahanganye na yo, aho bigaragara ko uyu mwaka ushobora kuba mahwi ukanaba mubi ku makipe menshi bizahura. Nyuma yo gukomeza kwiyubaka ku rwego rw’ubuyobozi n’abakinnyi, MURERA noneho yatangiye no gutunganya neza urwego rw’ubutoza, ibintu byakunze kuyigora mu bihe byashize. Amakuru…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Abana batatu bo mu muryango umwe bapfiriye mu iturika rya gerenade i Cyumba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu, habaye inkuru ibabaje mu Murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, aho abana batatu bo mu muryango umwe bapfiriye mu iturika rya gerenade. Aya makuru yemejwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, watangaje ko iryo turika ryabereye mu gace…

Soma inkuru yose