Amasomo mashya y’ubuyobozi agiye gushyirwa mu nteganyanyigisho y’Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama

Uyu munsi mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya RDF ryigisha Ofisiye bakuru riri Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yafunguye ku mugaragaro inama yo kwemeza no gutangiza amasomo mashya ajyanye n’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru yenda kwinjizwa mu nteganyanyigisho y’iri shuri vuba bidatinze. Iyi nama ifite intego yo gushyigikira gahunda yo kuzamura ireme…

Soma inkuru yose

Impanuka yabereye mu Murenge wa Gacurabwenge yahungabanyije urujya n’uruza rw’imodoka mu muhanda Kigali–Muhanga

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka y’imodoka hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ihungabanya cyane urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda munini uhuza Kigali na Muhanga. Amakuru aturuka kuri police y,Igihugu ahabereye impanuka avuga ko imodoka ebyiri zagonze zituranye , bituma police iba ifunze umuhanda byagateganyo…

Soma inkuru yose

Denolly na Steiner bahuruje ibyamamare muri siporo n’ubucuruzi ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25

Ku bibuga bya Tennis bya IPRC Kigali, hasojwe icyumweru cya mbere cy’irushanwa rya “Rwanda Open M25”, ryahuje ibyamamare bitandukanye mu miyoborere, siporo n’ubucuruzi by’u Rwanda. Abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa TG Automobile Technology, Wang Yu, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste, ndetse na…

Soma inkuru yose

Kigali: Umujyi w’Isuku n’Iterambere Rigaragaza Isura Nshya ya Afurika

Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, imaze kumenyekana ku isi yose nk’umujyi w’isuku, Umutekano n’iterambere. Ariko icyo benshi batamenya ni uko Kigali itarangwa gusa n’isuku iboneka ku maso, ahubwo inahagarariye isura nshya y’imibereho myiza yabayituye, ikoranabuhanga n’imiyoborere igezweho muri Afurika. Iyo ugeze muri Kigali, uba winjiye mu mujyi utuje ariko ugezweho, aho buri kantu kose gafite…

Soma inkuru yose

Siporo y’amagare ikomeje kumurika u Rwanda Nyuma ya Tour du monde ubu hagezweho Kirehe Race 2025

Kirehe Race irushanwa Ryatangijwe nakarere kakirehe murwego rwo kuzamura umukino wamagare ndetse nimpano zabanyarwanda kubakinnyi bamagara, iri rushanwa rije risanga tour du Rwanda , ayamarushanwa icyo ahuriyeho yose nuko yose ari amarushanwa afite imbaraga kandi ahuriramo abanyamahanga kandi intego yayo nimwe nukuzamura ubukerarugendo mugihugu no kuzamura igare Umunya-Espagne Alejandro Gainza Rodriguez, ukinira ikipe ya May…

Soma inkuru yose

Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo, yiteguye guhangana na Bafana Bafana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamaze kugera muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina umukino ukomeye n’ikipe y’Igihugu y’aho, Bafana Bafana, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 (#WCQ2026) aha ni nyuma yuko amavubi yari amaze umunsi umwe akinnye atsindiwe iwabo kumunsi wejo hashize taliki ya 10/10/2025 nikipe yigihugu ya Benin. Urugendo rw’Amavubi rwagenze…

Soma inkuru yose

Nyagatare: Ababyeyi bo muri Tabagwe baratabaza nyuma y’ifungwa ry’ishuri bitunguranye

Nyagatare – Ukwakira 2025 Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Tabagwe, mu karere ka Nyagatare, baravuga ko batunguwe n’ifungwa ry’ikigo cy’ishuri barereragaho abana babo, bavuga ko byabasigiye urujijo n’akababaro kuko kugeza ubu batarabona aho abana babo bazakomereza amasomo. Aba babyeyi bavuga ko ifungwa ry’ishuri ryabaye mu buryo butunguranye, nta gusobanurirwa impamvu nyayo cyangwa igihe…

Soma inkuru yose

Maj Gen Vincent Gatama asimbuye Maj Gen Emmy Ruvusha mu buyobozi bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado

Cabo Delgado, 10 Ukwakira 2025 – Mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, habaye guhererekanya ubuyobozi hagati ya Maj Gen Emmy K. Ruvusha na Maj Gen Vincent Gatama. Maj Gen Ruvusha, wari umaze umwaka ayobora ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado,…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Umwana na Nyina Batwitswe n’Abantu Bataramenyekana

Mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Gaseke, Umudugudu wa Nyamiryango, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana n’umubyeyi we batwitswe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryakeye. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi dukesha umunyamakuru Sam Kabera avuga ko abo bantu bagabweho igitero n’abantu bataramenyekana bitwaje essence, bakabatekeraho umuriro. Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugome, umwana n’umubyeyi we bahise…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi ku bufatanye bwa Rwanda–EU no guteza imbere uruganda rwa BioNTech i Kigali

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 09 Ukwakira 2025, i Bruxelles mu Bubiligi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, bigamije gushimangira ubufatanye hagati ya Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi, cyane cyane ku bufasha…

Soma inkuru yose