Police fc yatsinze Gasogi nta nkuru

Kigali, Pele Stadium – 12 Ukuboza 2025 Ku munsi wa 11 wa shampiyona Rwanda Premier League, Police FC yatsinze Gasogi United igitego 1–0, mu mukino wakunzwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera umuvuduko n’ubuhanga byagaragajwe n’amakipe yombi. Elijah afungura amazamu ku munota wa 52’Nyuma y’igice cya mbere cyarimo gukumira cyane, Police FC yafunguye amazamu ku munota wa…

Soma inkuru yose

AL MERRIKH SC YATSINZE MARINE FC: DAOUDA BA ABAHESHA IBYISHIMO

Marine FC yo mu Rwanda ntiyabashije kwitwara neza mu rugendo rwayo rwa Rwanda premier league nyuma yo gutsindirwa na Al Merrikh SC igitego 1-0, mu mukino waberaga muri stade Pele stadium i nyamirambo. Ni umukino wari ukomeye cyane, wahuzaga amakipe yombi yaharaniraga kuzamuka kurutonde rwa championa. Igitego kime rukumbi nicyo cyabonetse mu mukino cyatsinzwe ku…

Soma inkuru yose

RPL na Prostar Sports mu masezerano y’imyaka 3

Rwanda Premier League yatangaje ko yinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Prostar Sports International, bugamije kugeza ku Rwanda imipira yemewe n’uruhare mpuzamahanga izajya ikoreshwa mu mikino yose ya shampiyona guhera mu 2026. Ni ubufatanye bwitezweho kuzamura urwego rw’umukino w’amaguru no kunoza uburyo amarushanwa ategurwa. Iri tangazo ryasohotse ku wa 9 Ukuboza 2025, rivuga ko Prostar…

Soma inkuru yose

Al Hilal SC Yisubije Igitinyiro Itsinda Mukura VS

Al Hilal SC yigaranzuye Mukura Victory Sports muri Rwanda Premier League nyuma yo gutwara amanota atatu yuzuye mu mukino w’umunsi wahuje aya makipe, itsinda 2-0 mu buryo bugaragaza imbaraga n’imyitwarire ya tekinike. Uyu mukino waranzwe n’intensité yo ku rwego rwo hejuru, ariko Al Hilal yerekanye ubushobozi n’ubukana nk’ikipe iri mu cyerekezo cyiza. Igitego cya mbere…

Soma inkuru yose

Police FC ninde uzayihagarika ? :Police FC igumye ku isonga nubwo yanganyije na APR FC

None kuwa 06 ukuboza kuri Pele stadium Habereye umukino wumunsi wa 10 wa championa ya Rwanda premier league , Numukino wahuzaga APR FC na Police FC umukino witabiriwe nabafana benshi yaba kuruhande rwa APR FC no kuruhande rwa police doreko igice cya kabiri kirangiye abafana bakinjira muri stade. Uyu mukino waranzwe nimbaraga nyinshi ndetse nishyaka…

Soma inkuru yose

Rayon Sports Itegerejweho Imodoka Nshya: Murenzi Abdallah Atangaza Igihe Izagerera mu Rwanda

Rayon Sports iri mu nzira yo kongera kwiyubaka mu buryo burambye, harimo no kuvugurura uburyo bw’imodoka zifasha ikipe mu ngendo z’amarushanwa. Umuyobozi wayo, Murenzi Abdallah, yemeje ko iyi kipe izabona imodoka yayo nshya mu ntangiriro za 2026, keretse habaye impinduka idasanzwe. Murenzi, yavuze ko iyi modoka nshya izaba ari “zero kilometre,” ashimangira ko itazaturuka mu…

Soma inkuru yose

Rayon Sports mu Mpinduka Zikomeye:Murangwa,Gacinya na Prosper mu Buyobozi

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no gusubizaho imiyoborere itekanye binyuze mu gushyiraho Komite y’inzibacyuho igizwe n’abarimo amazina akomeye mu mateka y’iyi kipe. Murangwa Eugene, wahoze akinira Rayon Sports ndetse akagira uruhare rukomeye mu kuyiharurira inzira mu bihe bikomeye, ari mu bashyizwe muri iyi komite mu rwego rwo kongerera ikipe imbaraga zituruka ku…

Soma inkuru yose