Ikipe y’u Rwanda y’Abagore muri Cricket yongeye kwitwara neza, itsinda Malawi mu Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Cricket yakomeje kwerekana urwego rwiza mu Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kubona intsinzi yayo ya kabiri itsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota abiri (106-104). Uyu mukino wabereye ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket giherereye i Gahanga, aho amakipe yombi yagaragaje guhangana gukomeye kuva umukino…

