Amateka mashya muri Hip Hop nyarwanda TAFF GANG Yiyunze nabakunze ba HIP HOP Young Grace yunamiye Jay Polly

Tariki ya 26 Ukuboza 2025, ahagana saa 7:00 z’ijoro, abakunzi b’umuziki wa Hip Hop n’abandi batandukanye batangiye kwerekeza kuri Zaria Court, inyubako iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, hepfo ya Petit Stade. Kuva ku bato kugera ku bakuru, mu byiciro byose birimo abayobozi n’abayoborwa, bose bari bahuriye ku gikorwa cyari gitegerejwe na benshi:…

Soma inkuru yose

Kabaye Daaaa… Bisubiwemo! APR FC yegukanye amanota i Muhanga, Police FC ikomeza kuyobora Shampiyona

Umunsi wa 13 wa Rwanda Premier League waranzwe n’imikino ishimishije, ibitego byinshi n’impinduka ku rutonde rw’agateganyo, aho amakipe akomeye yakomeje guhatanira imyanya ya mbere. Ku kibuga cya AS Muhanga, APR FC yagaragaje ubunararibonye bwayo itsinda AS Muhanga ibitego 2-1, iyi kipe y’Ingabo ikomeza kuguma mu makipe akurikirana hafi umwanya wa mbere ubu ikaba isoje iri…

Soma inkuru yose

Perezida wa FIFA Gianni Infantino kunshuro ye yambere yitabiriye umukino wa Rwanda Premier League

Kuri uyu wa Gatanu guhera saa cyenda z’Igicamunsi, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ari kumwe na Shema Fabrice ushinzwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ndetse na Mukazayire Nelly wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, bitabiriye umukino w’umunsi wa 13 wa Rwanda Premier League wahuje Gasogi United na AS Kigali kuri Stade ya Kigali Pelé. Uyu…

Soma inkuru yose

Abagore barize mu gitaramo cya Israel Mbonyi

ubwo umuhanzi Israel Mbonyi ubwo yageraga imbere ku rubyiniro abantu benshi biganjemo igtsina gore bavugije impundu ndetse bamwe basuka amarira yibyishimo bagargaza urukundo bakunda uyu muhanzi. Icyambu 4 kiba buri mwaka cya israel Mbonyi gikunze kwitabitwa nabantu benshi kuburyo bamwe basubirayo batarebye icyabazanye kuko ama tickets aba yashize, ndetse no kuruyu wa 25,12,2025 niko byagenze…

Soma inkuru yose

Ese Rayon sports yaba igiye gukemura ikibazo yari ifite kubakinnyi bo hagati?

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Faustin Likua Kitoko Pizzalo, wamamaye mu ikipe ya Flambeau du Centre, yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali ku munsi w’ejo, aho yaje kurangizanya ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC. Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru cyacu avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira (defensive midfielder) ari mu biganiro bya nyuma…

Soma inkuru yose

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2025 Byongeye Gushyushya Ihangana rya The BEN na Bruce Melodie

Ku wa 21 Ukuboza 2025, guhera saa moya z’ijoro (7:00 PM) kugera saa mbiri n’igice (8:30 PM), nibwo ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda no hanze yayo byatangiye kugera muri Camp Kigali, ahabereye ibirori bisoza Ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2025 Ni ibirori byari byitezwe cyane, kuko byari bihurijemo abahanzi, aba-producer, abanyamakuru, abakunzi b’umuziki n’abandi…

Soma inkuru yose

Ukuri kuri moto za spiro

Nakoze urugendo na Moto ya Spiro hamwe na motari Emmanuel antekerereza imikorere ya moto za spiro Umunsi wanjye watangiye mu buryo butangaje. Nari muri Nyabugogo, ntegereje gutangira urugendo rwanjye rujya Inyamirambo , kandi nari kumwe na motari Emmanuel, umaze umwaka umwe atwara moto ya Spiro. Ku buryo bw’ako kanya, nifuje kubasangiza inkuru yange na motari…

Soma inkuru yose

Kiyovu Sports yerekanye ko itagomba gusuzugurwa: itsinda Al Hilal SC mu minota ya nyuma

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, umukino waranzwe n’ishyaka rikomeye, guhangana kudasanzwe ndetse n’ibitego byiza byishimiwe cyane n’abafana b’Ikipe y’Urucaca. Umukino watangiye Al Hilal SC ifite imbaraga, ishaka gutsinda hakiri kare. Ku munota wa 15 gusa, myugariro ukomoka muri Sénégal, Ousmane Diouf,…

Soma inkuru yose