
Kigali – Umuhanzi nyarwanda Kevin Kade ntazagaragara mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 kubera ikibazo cy’ubuzima kiri gutuma akurikiranwa n’abaganga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Yeebaa Music Inc, , ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwamenyesheje abakunzi b’umuziki wa Kevin Kade ko ari guhabwa ubuvuzi bukenewe, ndetse ko icy’ingenzi muri iki gihe ari ugushyira imbere ubuzima bwe kugira ngo abashe gukira neza.
Bwavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe guha umuhanzi umwanya uhagije wo kwitabwaho n’inzobere mu buzima, bityo ntazabashe kwitabira ibitaramo byose by’iri serukiramuco ritegerejwe na benshi.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 iteganyijwe gutangira ku wa 20 Kamena 2026 ikazarangira ku wa 1 Kanama 2026, ikazenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda ihuza abahanzi bakunzwe n’abakunzi b’umuziki.
Abakunzi ba Kevin Kade bakomeje kumwifuriza gukira vuba no kugaruka mu bikorwa bya muzika afite imbaraga n’ubuzima bwiza.
Nubwo atazitabira iri serukiramuco, ubuyobozi bwe bwatangaje ko buzagenda butanga amakuru ku buryo ubuzima bwe buzaba bwifashe mu minsi iri imbere.

#YEEBAA_MUSIC_INC

