Umunsi wa 13 wa Rwanda Premier League waranzwe n’imikino ishimishije, ibitego byinshi n’impinduka ku rutonde rw’agateganyo, aho amakipe akomeye yakomeje guhatanira imyanya ya mbere.
Ku kibuga cya AS Muhanga, APR FC yagaragaje ubunararibonye bwayo itsinda AS Muhanga ibitego 2-1, iyi kipe y’Ingabo ikomeza kuguma mu makipe akurikirana hafi umwanya wa mbere ubu ikaba isoje iri kumwanya wa kabiri n’amanota 26 ni mugihe kandi I Rutsiro, abafana bongeye kubona imvura y’ibitego, aho Gicumbi FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 4-2, umukino waranzwe n’ubusatirizi bukomeye n’amakosa mu bwugarizi ku mpande zombi.
Ku ruhande rwa Mukura VS yakomeje kwitwara neza itsinda Marines FC ibitego 2-1, intsinzi yabahesheje kuguma mu makipe ari mu bahatanira imyanya ya mbere, nubwo Marines FC yagumanye amanota 22.

Kuri Kigali Pelé Stadium, Gasogi United na AS Kigali zanganyije igitego 1-1, umukino witabiriwe n’abayobozi bakuru b’umupira w’amaguru barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino, icyagaragaje icyizere n’icyubahiro shampiyona y’u Rwanda igenda igirirwa.
Nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa ku makipe menshi, Police FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 29, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 26 n’umukino umwe utarakina. El Merriekh iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24, mu gihe Marines FC, Kiyovu Sports na Mukura VS banganya amanota 22 buri imwe.
Rayon Sports, ifite amanota 20 n’imikino ibiri itarakina, iracyafite amahirwe yo kugaruka mu bahatanira imyanya ya mbere. Kabaye daaaa… bisubiwemo! Rwanda Premier League iracyafite byinshi byo kuvuga, aho buri munsi ushobora guhindura amateka ku rutonde rwa shampiyona

