U Rwanda rukomeje kugaragaza umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro no kurwanya iterabwoba muri Afurika. Nyuma y’igihe kitari gito rugaragara mu bikorwa byo gucunga umutekano n’ubutumwa bw’amahoro, ubu igihugu kiri gutera indi ntambwe igaragara: kuba igihugu cya mbere muri Afurika kigira icyicaro cya gisirikare gihoraho mu kindi gihugu cya Afurika.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano yemeza ko mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ahari hashize igihe kinini harangwa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ariho u Rwanda rugiye gushyira icyicaro gihoraho cy’ingabo zarwo. Iki gikorwa giteye indi ntera u Rwanda mu rwego rwo kuba igisubizo ku bibazo by’umutekano muke muri Afurika, aho rwerekana ubushobozi bwo kuba isoko y’amahoro ku bihugu bihanganye n’ibibazo by’umutekano.
Perezida Paul Kagame yagaragaje kenshi ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye, kandi ko u Rwanda rwiyemeje gufatanya n’ibindi bihugu bya Afurika mu guhangana n’ibibazo by’iterabwoba n’ubushyamirane. Kuba u Rwanda rugiye gushyiraho icyicaro cya gisirikare muri Mozambique bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko intego z’igihugu zo kubaka inzego z’umutekano zikomeye no gufasha ibihugu by’inshuti mu guhashya imbogamizi z’umutekano ziri ku mugabane wa Afurika zigeze ku rundi rwego.
Abasesenguzi bavuga ko nyuma ya Mozambique, igihugu cya Repubulika ya Centrafrika (RCA) gishobora kuba icya kabiri u Rwanda ruzashoramo umushinga nk’uyu, dore ko rumaze igihe rufasha gucunga umutekano mu murwa mukuru Bangui n’ahandi mu gihugu.
Uko byagenda kose, icyemezo cy’u Rwanda cyo kuba igihugu cya mbere muri Afurika gifite “military base” ihoraho mu kindi gihugu kigaragaza uburyo ingabo z’u Rwanda (RDF) zifashwe nk’urwego rukomeye kandi rufite icyizere ku rwego mpuzamahanga. Biranagaragaza icyerekezo cya Perezida Kagame cyo kubaka u Rwanda rushobora gufasha Afurika yose mu rugamba rwo kugera ku mutekano urambye, ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.


