Mucyo Felicien

Tadej Pogačar yanditse amateka i Kigali, atwara igikombe cy’Isi mu magare

Kigali, Nzeri 28, 2025 — Mu gihe cy’iminsi irindwi u Rwanda rwari ruri mu isura nshya, rutambukirijwe n’ibendera ry’amagare, ubwo rwakiraga bwa mbere mu mateka y’Afurika Shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships). Kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri, imihanda y’i Kigali n’uturere tuyegereye yahindutse ibirindiro by’amateka, ikurura…

Soma inkuru yose

Perezida Ndayishimiye Evaliste (Neva) yihanangirije Abarundi: Nta kiruhuko mu Mugomba gukora 24/24

Mu butumwa bukomeye yagejeje ku baturage, Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yongeye kugaragaza ko igihugu cye kidashobora gutera imbere mu gihe abaturage bagenda bigendesera, aho kubaho nk’abakozi biyemeje. Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bakwiye gukura ibirenge hasi bakareka imyumvire y’utuntu duke, ahubwo bagahagurukira gukora ku manywa na nijoro, nta kuruhuka, kugira ngo igihugu kirusheho gutera…

Soma inkuru yose

Musundi Wanyonyi Bernadette : Umugore w’Impinduramatwara mu Miyoborere ya Kenya

Mu mateka y’imiyoborere ya Kenya, hari amazina yagiye asiga umurage ndetse namateka bidasanzwe. Muri ayo harimo Bernadette Wanyonyi Musundi, umugore w’inararibonye wamamaye mu guteza imbere imiyoborere myiza no guharanira amahirwe angana hagati y’abagore n’abagabo uyu munsi twashatse kubasangiza ibigwi bye ndetse namateka yibyamuranze mumibereho ye . Bernadette si umuyobozi wamenyekanye gusa kubera inshingano yakoranye ubushake…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Abanyerondo bafashwe barimo kwiba aho bari bashinzwe gucunga umutekano

Mu gace ka Banda, umurenge wa Rangiro, akarere ka Nyamasheke, habaye ikibazo cyatangaje benshi nyuma y’uko abanyerondo babiri bo mu irondo ry’umwuga bafashwe n’abo bakoranaga barimo kwiba ni mugihe kandi aho bibye ari centre bakoreragamo bashinzwe umutekano wamaduka arimo kandi no kubungabunga umudendezo wiyo centre . Abafashwe ni Ndayishimiye Elie na Dusingizimana Emmanuel, bombi basanzwe…

Soma inkuru yose

Kuva kubusa kugera ku bukungu buhanitse: Mu Rwanda ibikorwa birivugira

Ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rw’iterambere ryihuse rishingiye ku bukungu, imibereho myiza, uburezi, amahoro n’umutekano. Mu rwego rw’ubukungu, igihugu cyagaragaje umuvuduko ukomeye mu myaka ishize. Mu 2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.9% ugereranyije na 8.2% mu 2023, mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2025 bwari…

Soma inkuru yose

uBurundi mu itsinda riharanira amahoro n’ubutabera mpuzamahanga

Mu nama y’Itsinda ry’Inshuti zishyigikiye Itegeko Nshinga ry’Umuryango w’Abibumbye (Friends in Defense of the UN Charter), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela, Yván Gil, yatangaje ko uBurundi bwakiriwe nk’umunyamuryango mushya, ashimira ubwitabire n’icyubahiro bwagaragaje. Uyu muyobozi yavuze ko iri tsinda rimaze imyaka ine rishinzwe ritangiye kugaragaza umusaruro mu bikorwa byo guharanira amahoro ku isi, Minisitiri Gil…

Soma inkuru yose

Bruce Melodie agiye kuririmbira muri Shampiyona ya PFL Africa i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yatangajwe nk’umwe mu bahanzi bazasusurutsa abafana bazitabira Shampiyona y’Iteramakofe ya PFL Africa (Professional Fighters League Africa) izabera mu Mujyi wa Kigali. Ibi birori by’amateka bizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, aho bizahuza imikino ikomeye ya MMA (Mixed Martial…

Soma inkuru yose

Ibikoresho bya FERWAFA munzu ya Camarade

Mugihe ubushinjacyaha bukomeje gukusanya ibimenyetso urugo rwa Camarade rwasanzwemo imyenda y’ikipe y’igihugu Amavubi hakibazwa icyo iyo myenda imara murugorwe yakabaye yaratanzwe kubakinnyi si imyenda gusa ahubwo hari nibindi bikoresho by’ikigo byakabaye bitari murugorwe. Urukiko rukuru rukomeje kandi kuburanisha urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, Uyu Camarade kandi yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru…

Soma inkuru yose

RIB yafashe abantu bakubise umuturage mu biro by’Akagari ka Munanira I

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, rwatangaje ko rwafashe abantu bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage mu biro by’Akagari ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge. Abo bafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo ikiri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uyu muturage yagaragaye mumashusho…

Soma inkuru yose

Ngororero: Gitifu ashinjwa gukubita umuturage kugeza avunitse

Mu Murenge wa Gatumba , Akarere ka Ngororero, haravugwa ikibazo gikomeye aho umuturage ashinja Gitifu w’Akagari ka Kamasiga kumukubitira mu biro bikamuviramo kuvunika ukuboko, mu gihe Gitifu we avuga ko ari uwo muturage wamusanze akamuzanaho urugomo. Uwo muturage avuga ko yageze ku biro by’akagari asaba serivisi zisanzwe, ariko aho kuyihabwa, umuyobozi w’akagari yamusagaririye aramukubita, kugeza…

Soma inkuru yose