Mucyo Felicien

Musanze: Inzoga zinkorano zafashe indi ntera,iyi bayise “Muhe Nyina

Ku wa 16 Nzeri 2025, mu karere ka Musanze, mu mirenge ya Muhoza na Mugo, hafashwe abantu babiri bakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge bari barise “Muhe Nyina”. Iyi nzoga bivugwa ko uyinyweye yahitaga agira ingaruka zitandukanye ku buzima zirimo kubyimba amatama, kubyimba ibirenge no kugira umunaniro. Abaturage bamwe bavuze ko umuntu wayinyweye yahitaga arambarara nk’uwatakaje imbaraga…

Soma inkuru yose

ARVs zirakiza cyangwa zirarinda? Ukuri kuri SIDA benshi batinya kuvuga

Mu gihe benshi batekereza ko iterambere ry’ubuvuzi ryabaye iry’ikirenga, indwara ya SIDA igikomeje kuba ikibazo gikomeye ku isi yose. Nubwo virusi itera SIDA (VIH) yamamaye mu myaka ya za 1980, kugeza ubu nta muti uvura burundu iyi ndwara uraboneka. Imiti ihari ubu izwi nka ARVs (imiti igabanya ubukana) ifasha uwanduye kugumana ubuzima buzira umuze igihe…

Soma inkuru yose

Impunzi z’Abarundi muri Tanzania Zihangayikishijwe no Gusubizwa Iwabo ku Gahato

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi za Nduta na Nyarugusu muri Tanzania zigaragaza impungenge ko zishobora gusubizwa iwabo ku gahato, mu gihe bamwe muri zo bavuga ko aho zasize mu Burundi hakiri ibibazo by’umutekano n’imibereho. Izi mpungenge zigaragarira cyane mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa n’ubuyobozi bw’inkambi, aho amashuri abana bigagamo yafunzwe, kimwe n’insengero bajyaga gusengeramo. Abaturage…

Soma inkuru yose

Kigali: Abapangayi Baratabaza Basaba Ko Ijwi Ryabo Ryumvwa

Mu gihe ubuzima mu Mujyi wa Kigali bugenda burushaho guhenda, bamwe mu baturage bacumbitse barinubira uburyo ababacumbikiye bazamura ubukode uko bishakiye, nyamara amazu yabo adafite impinduka cyangwa cyangwa hari ibyavuguruwe. Abapangayi bavuga ko ibi bikorwa birimo akarengane kuko ntibibaha umwanya wo gutegura cyangwa kuganira ku giciro, ahubwo bisigaye bikorwa nko kubategeka kwishyura ayo babifuzamo cyangwa…

Soma inkuru yose

RIB Irasaba Abagana Banki Kwitwararika: Amayeri Mashya y’Abatekamutwe Yagaragaye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari uburyo bushya bw’ubutekamutwe bukorerwa mu mazu ya banki n’ahavunjirizwaga amafaranga, bukomeje kugusha mu mutego bamwe mu baturage. Ni nyuma yo gufata itsinda ry’abantu batatu bamaze iminsi bakora ubu bujura, barimo Nkurunziza John, Dushimiyimana Emmanuel na Gatongore Issa. RIB kandi yasobanuye uko aba batekamutwe bakora ati”Aba bantu bajya muri banki…

Soma inkuru yose

Ishanga (waist chains) Nkikimenyetso cy’ubusugi n’isuku: Menya byinshi utaruzi

Amasaro y’uruhago, azwi mu Kinyarwanda nk’ishanga, ni umurimbo umaze imyaka myinshi ukundwa mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika. Aya masaro akorwa mu mabara atandukanye kandi agashyirwa ku nda cyangwa ku muhogo w’uruhago, akagaragaza ubwiza, uburanga n’igikundiro cy’umukobwa cyangwa umugore. Mu Rwanda rwo hambere, ishanga ryambarwaga mu mihango n’ibirori bikomeye, rikaba n’ikirango cy’ubwubahane…

Soma inkuru yose

Amagambo akomeye ya Ambasaderi Dr.Olivier Nduhungirehe ku bacanshuro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Dr.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutazongera kwihanganira kwemerera guha inzira abacanshuro boherezwa gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ntambara ikomeje hagati y’ingabo zayo n’umutwe wa M23. Ibi yabivuze mu gihe hakomeje kuvugwa ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha abacanshuro baturuka mu bindi bihugu, ariko iyo batsinzwe bagasaba…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda Yagiranye Amasezerano n’Amakipe ya LA Clippers na LA Rams

Los Angeles, USA – Mu gihangano cy’amateka, Visit Rwanda, ikirango cy’Ubukerarugendo cya Rwanda Development Board (RDB), cyamaze gusinya amasezerano y’igihe kirekire n’amakipe abiri akomeye yo muri Los Angeles: LA Clippers ya NBA na Los Angeles Rams ya NFL. Ni ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cyo muri Afurika gishyira umukono ku masezerano muri iyi miryango yombi, bigaragaza…

Soma inkuru yose

J.C. Byukusenge ashyikiriza inshingano RPPA, asiga umurage mu buyobozi bw’umwuga

Kigali, 29 Nzeri 2025 — Ubuyobozi bushya bwa Rwanda Public Procurement Authority (RPPA) bwabonye igisubizo ku buyobozi bushya bwiza uyu munsi ubwo J.C. Byukusenge, wari uherutse gushyirwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru bw’iki kigo, yashyikirije imirimo ye ku buyobozi bwa Rwanda Education Board (REB) ku mugaragaro. Inshingano zashyikirijwe Permanent Secretary Charles Karakye, mu muhango wari wuzuye…

Soma inkuru yose