Nyagatare: Ababyeyi bo muri Tabagwe baratabaza nyuma y’ifungwa ry’ishuri bitunguranye
Nyagatare – Ukwakira 2025 Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Tabagwe, mu karere ka Nyagatare, baravuga ko batunguwe n’ifungwa ry’ikigo cy’ishuri barereragaho abana babo, bavuga ko byabasigiye urujijo n’akababaro kuko kugeza ubu batarabona aho abana babo bazakomereza amasomo. Aba babyeyi bavuga ko ifungwa ry’ishuri ryabaye mu buryo butunguranye, nta gusobanurirwa impamvu nyayo cyangwa igihe…

