Urugendo n’Inyamaswa: “Ubumenyi,Umutekano n’Ibyishimo”

Urugendo n'inyamaswa
Urugendo n'inyamaswa
Urugendo n’inyamaswa

Gutemberana n’inyamaswa si ibintu byo kwishimisha gusa, ahubwo ni isomo rikomeye rihuza urukundo,
ubumenyi n’inshingano hagati y’abantu n’inyamaswa. Nk’uko Aristotle yigeze kubivugaho, “ubuzima bwiza
bushingira ku mibanire myiza n’ibidukikije,”
harimo n’inyamaswa tubana na zo buri munsi.
Mu bihe bya none aho abantu benshi bakunda kugendana n’amatungo yabo mu biruhuko, ni
ingenzi kumenya ko urugendo rugenda neza ari urwateguwe neza mbere y’igihe.

Intambwe yambere ni uguhitamo aho ugiye biteguye kwakira itungo cyangwa inyamaswa (pet-friendly) yawe, kuko bituma
wirinda ibiciro bitunguranye cyangwa gusubizwa inyuma ukajya gushaka ahandi ho kujya.


Abahanga nka Charles Darwin bagaragaje ko inyamaswa zigira imyitwarire itandukanye bitewe
n’aho ziri n’ibyo zibona. Niyo mpamvu ari byiza kubanza gukora urugendo rugufi rwo
gusuzuma (test-drive), ukareba uko itungo ryawe ryitwara mu modoka cyangwa mu rugendo
rurerure.
Mu bijyanye n’ubuzima, Louis Pasteur yagaragaje akamaro ko kwirinda indwara hakiri kare. Ibi
bisobanuye ko mbere yo gutemberana n’itungo ryawe ugomba kubanza kurijyana kwa muganga
w’amatungo (veterinary) kugira ngo risuzumwe, rihabwe inkingo zikenewe, ndetse ubone
n’inyandiko zose ziriranga zirimo “pet passport.” Ibi ni ingenzi cyane niba ugiye mu kindi
gihugu.


Hari kandi amayeri (hacks) make ariko akomeye ashobora gutuma urugendo rwawe
n’itungo ryawe rworoha kandi rukakugendekera neza:


Icya mbere, ntugapakire ibiryo byinshi, ibyiza ni ukwitwaza ibihagije by’urugendo, hanyuma
ukazagura ibindi ugeze aho ugiye. Ariko amazi yo ni ingenzi cyane, agomba kuba ahagije igihe
cyose kuko itungo ryawe rishobora kugira inyota cyangwa rikarwara kubera ubushyuhe bwinshi
ndetse no kubura amazi.


Icya kabiri, tegura isanduku y’ubutabazi bw’ibanze “first aid kit” y’itungo ryawe irimo
ibikoresho by’ibanze n’imiti yihariye. Ntuzigere uha itungo ryawe imiti y’abantu, kuko
ibi bishobora kuryangiriza ubuzima.


Icya gatatu, niba uri mu modoka, jya uhagarara buri masaha 3 cyangwa 4. Ibi bifasha itungo
ryawe kuruhuka, kunywa amazi no kuririnda umunaniro cyangwa isesemi (carsick).
Ku bijyanye n’imbwa n’injangwe, buri kimwe gifite ibyo kihariyeho. Imbwa ikenera imikino
(leash) n’aho kurara hamenyerewe, mu gihe injangwe yo ikenera umutekano ukomeye n’aho
kwihagarika hasanzwe (toilet yayo), kuko ari inyamaswa ikunda isuku cyane.


Nk’uko Sigmund Freud yigeze kubigaragaza, kugirana umubano mwiza n’inyamaswa bifasha
umuntu mu kugira umutuzo no kugabanya stress. Ibi bituma gutemberana na zo bitaba gusa
urugendo, ahubwo bikaba n’uburyo bwo kongera ibyishimo n’ubuzima bwiza.


Mu gusoza, gutemberana n’inyamaswa bisaba gutegura neza, kubaha amategeko n’amabwiriza,
no gushyira imbere ubuzima n’umutekano wazo. Iyo ibyo byose byitabweho neza, urugendo
ruba isoko y’ibyishimo, amafoto atazibagirana n’ibihe by’agaciro hagati yawe n’itungo ryawe.


Urugendo rwiza rutangirana n’ubumenyi, rukarangira mu byishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *